Itorero rya ADEPR ryakoze impinduka rikuraho itorero ry’Akarere, rinasesa indembo zigirwa icyenda
The Pink yasohoye indirimbo nshya ‘Nyuma y’ibi’ ihumuriza imitima y’abahanganye n’ibibazo by’Isi
Umuraperikazi The Pink yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Nyuma y’ibi’ ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bugarijwe n’ibibazo byo mu Isi, ababwira ko nyuma ya byose bibariza abizeye bakanakorera Imana neza bazajya gutura ahera mu Ijuru.
Iyi ndirimbo nshya ya The Pink yatunganyirijwe muri Capital Records, studio afitemo amasezerano y’imikoranire.
The Pink yabwiye Aheza ko iyi ndirimbo ye nshya izaba iri kuri album ye yise ’Ituro’ azamurikira mu gitaramo gikomeye ‘Ituro Album Launch’ kizaba tariki ya 8 Ukuboza 2019.
Yagize ati "Ni indirimbo itanga ihumure. Iyi ije ari iya gatandatu ku zizajya kuri album yanjye.”
The Pink yasohoye iyi ndirimbo nyuma y’izindi zinyuranye yashyize hanze zirimo Ikiganza cy’Uwiteka, Hold On, You Love me, Intwaro n’Ituro.

Izindi nkuru



Tanga igitekerezo