‘Sinzatinya’ Indirimbo ihumuriza imitima yihebye- Innocent Tuyisenge

Umuhanzi akanaba umwanditsi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Innocent Tuyisenge yasohoye indirimbo ‘Sinzatinya’ ihumuriza imitima yihebye ivuga ko Uwiteka ariwe udukomeza mu akuba yacu yose.

Uyu muhanzi nk’uko bigaragara mu magambo agize iyi ndirimbo atangira avuga ko atazatinya kuko Uwiteka ari Ingabo imukingira kandi ko aryama akizigura ndetse ko igiteye ubwoba cya n’ijoro ntacyo kizamutwara kuko afite Yesu :

“ Sinzatinya, sinzatinya Uwiteka niwe ngabo inkingira. Ndaryama nkizigura igiteye ubwoba cya n’ijoro ntacyo kizantwara kuko mfite Yesu.Uwiteka niwe Ngabo inkingira. Iminsi yose yo kubaho kwanjye iri mu biganza by’uwiteka ;ntacyo umuntu yabasha kuntwara ubuzima bufitwe n’iyandemye. N’icyo gituma nshize amanga kuko uwiteka ari umurengezi wanjye ,naho satani yampagurukira ate ubuzima bufitwe n’iyandemye.”

Umuhanzi Tuyisenge umaze kugira indirimbo 6 z’amajwi n’imwe ikoze m’uburyo bw’amashusho akomeza avuga ko intego ye ari uguhindurira benshi gukiranuka kandi kwamamaza Krisito ariyo nyungu y’ukuri kuko nawe azamuhamiriza imbere y’Imana kuri wa munsi w’urubanza.

Umuhanzi Tuyisenge Innocent ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana watangiye uyu murimo mu buryo bweruye mu 2000 ndetse akaba anabarizwa muri Korali Shallom ikorera mu itorero rya ADEPR.

Tanga igitekerezo