Sinzanywe no kuba icyamamare, nahamagariwe kuba ikiraro gihuza Imana n’abantu - Benjamin Dube

Umuramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wo muri Afurika y’Epfo, Benjamin Dube, yatangaje ko mubimuzanye I Kigali hatarimo kuba icyamamare ,ahubwo ko ari ukuba ikiraro gihuza Imana n’abantu.

Ni mu kuganiro n’abanyamakuru ku munsi we wa mbere mu Rwanda aho yanatangaje ko yizera ko kwitwa umunyabigwi bikwiriye gushingirwa Ku byiza umuntu akora n’icyo amariye abandi, kikaba arinacyo Imana yamuhamagariye, akaba agomba gutangirira muri Afurika mu rwego rwo kuba ikiraro gishaka kugeza abantu aho bashaka kugera..

Umuhanzi Dube akomeza yibutsa ko inshingano z’igihangange cyangwa iz’umubyeyi uhagarariye abandi ari ugukingura inzugi , kubafasha kwinjira muri izo nzugi no kubafasha kugenzura ibyinjira n’ibisohoka ,ibyo bigakorwa bijyanye n’ibyo ijambo ry’Imana ribivuga.

Ati " Sinzanywe no kuba icyamamare, ahubwo nahamagariwe kuba ikiraro gihuza Imana n’abantu, kandi nizera ko kwitwa umunyabigwi bikwiye gushingirwa Ku byiza ukora n’icyo umariye abandi, icyo ninacyo Imana yampamagariye."

Uyu mugabo w’imyaka 50 wakunzwe mu ndirimbo zirimo “ketshepile Wena”, “Thel’umoya”, yitabiriye igitaramo cyiswe True Worship cyateguwe n’itsinda True Promises.

Iki gitaramo kizabera mu Intare Conference Arena iherereye i Rusororo kuri iki cyumweru guhera i saa cyenda kugeza kugeza saa moya z’umugoroba, aho azafatanya na True Promises, Shekinah Worship Team na Sam Rwibasira.

Tanga igitekerezo