“Si twe turwana” Indirimbo yuje ubutumwa bw’ubutsinzi y’Umuhanzikazi Stella - Video

Umuhanzikazi Stella Manishimwe Christine umaze kubaka izina mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda no mu Karere yakoze indirimbo yibutsa abantu ko bafite Imana ibarwanirira.

Agaruka ku mpamvu iyi ndirimbo yayise Sitwe turwana, yavuze ko abantu mu buzima bwa buri munsi bari ku rugamba barwana n’imbaraga eshatu.

Ati : “Nayise ‘sitwe turwana’ kubera ko mu buzima bwa buri munsi turi ku rugamba. Turwana n’imbaraga eshatu arizo Isi, Umubiri na Satani.”

“Izi ntambara zose tuzibamo kandi ntidupfa ndetse ntidutsindwa kubera ko Imana ihora iturangaje imbere mbese Uwiteka niwe uturwanirira niyo mpamvu tudatsindwa.”

Iyi ndirimo yuje amagambo y’ihumure yiganjemo ubutumwa bwibutsa ko abantu ko impamvu batsinda ari uko bafite Imana itajya istindwa ikaba ariyo ibatsindishiriza.

“Si twe turwana kandi sitwe dustinda urugamba, ni Imana yacu ihora iturangaje imbere.Imana yacu ni intwali, ni inyangamugayo kandi ni imfura cyane. Ihora iturwanirira, ni intwali nta rugamba na rumwe irwana istindwa”.

Stella Manishimwe ni umuvugabutumwa mu ndirimbo zihimbaza Imana ukorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Adepr paruwase ya Kacyiru umudugudu wa Kinamba, akaba yaramenyekane cyane ku ndirimbo Ninjye wa mugore, Utakurusha gusenga, Umwishingizi n’izindi,..

N’ubwo kuririmba ku giti cye avuga ko yabitangiye mu mwaka wa 2005, Stella Christine Manishimwe kuririmba yabihereye muri Korali akiri muto aba mu ishuri ryo ku cyumweru (Sunday School) akura akunda kuririmba, nyuma Imana imuhamagarira kuba umuhanzi ku giti cye.

Umuhanzikazi Stella yasohoye Video nziza y'indirimbo Sitwe turwana

Tanga igitekerezo