Satani arimo arakora Jenoside yo mu mwuka - Ev.Rumenera Willy, Ibyaranze igitaramo Say no to Drugs – Amafoto

Umuyobozi wa Teen Challenge mu Rwanda Ev. Rumenera Willy yatangaje ko Satani arimo arakora jenoside yo mu mwuka , yitwaje intwaro yo kujyana urubyiruko mu Kunywa ibiyobyabwenge, bityo abayobozi b’amadini n’amatorero kimwe n’abandi bose bakaba basabwe kugira icyo bakora kuko abo babaswe n’ibiyobyabwenge ari abana b’Imana.

Ibi yabitangarije kuri iki cyumweru mu gitaramo cy’ubukangurambaga bwo kurywanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko cyateguwe na Teen Challenge Rwanda ifitanyije na Healing Worship Team.

Iki gitaramo cyabereye Bethesda Holy Church ku Gisozi cyahuje urubyiruko rufashwa na Teen challenge Rwanda n’ubyiruko rwa Teen challenge ya Amerika cyaranzwe n’ibyishimo ndetse n’ubuhamya by’abavuye mu biyobyabwenge .

Mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi wa Teen challenge Rwanda Ev. Rumenera asaba insengero zose ndetse na buri wese guhaguruka bakagira icyo bakora kuko Satani arimo akora jenoside yo mu mwuka.

Ati : “Ni intambara idasanzwe, Satani arimo arakora Jenoside yo mu mwuka, arimo arica abasore bamwe bagapfa bahagaze bityo rero tugomba guhaguruka tukagira icyo dukora ,insengero zigahuguruka zikagira icyo zikora ,nawe ugahuguruka ukagira icyo ukora kuko abo bose ni abana b’Imana , dukwiriye kurwana intambara tukagaruza abana bacu tugaragaza ko satani yatsinzwe.”

Amateka ya Teen Challenge

Ev. Rumenera yatangiye avuga amavu n’amavuko y’umuryango Teen Challenge Ministry watangiriye muri Amerika , ubwo Pasiteri wo mu cyaro cyaho yabonye abasore babaswe n’ibiyobyabwenge bikamukanga cyane, agahitamo kujya Newyork kubabwiriza nubwo bamusetse bakamubwira ko bidashoboka , barakwennye bamwita umunyacyaro. Gusa bamwe muri bo baremeye baramukurikira abandi baramunanira.

Akomeza amateka Rumenera yavuze ko Teen Challenge mu Rwanda yatangiye 2013 ibwiririza mu magereza, ngo bahura n’umuntu bakamubaza bati kuki wishe abantu ? Akabasubiza ko byatewe nuko yari yanyoye ibiyobyabwenge , bagahura n’umugabo bakamubaza ngo kuki wafashe umwana ku ngufu akababwira ko yari yanyoye ibiyobyabwange ,undi babajije ngo kuki wakoze iki cyaha akabasubiza ko yari yanyoye ibiyobyabwenge.

Nyuma yo gusanga ibyaha byinshi bifitanye isano n’ibiyobyabwenge , bashatse n’uko babafasha ,nibwo bamenye ko hari n’abandi bamaze imyaka myinshi babikoraho ,barabagera babaha amahugurwa ahantu hatandukanye ku isi ,abo bose bakaba bagira ubufatanye buhoraho kugeza ubu na.

Ev. Willy Rumenera yaboneyeho gushimira Leta y’u Rwanda ko yabashije guhagurukira gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ,akanashimira byimazeyo Teen Challenge ya Amerika ko yabafashije ,ubu bakaba bageze ku rwego rwo guhura abandi mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi.

Ubuhamya bwa rumwe mu rubyiruko rwavuye mu biyobyabwenge

Umwe mu banyeshuli barangije amasomo yo kureka ibiyobyabwenge, Murenzi Dennis yagize ati :” Umwaka ushije ntabwo nabashaga kuba nahagarara imbere y’abantu, ngo ngire icyo navuga kubera ukuntu nari narabaswe n’ibiyobyabwenge.

Ntangira gukoresha ibiyobyabwenge nahereye ku nzoga mbitewe na bagenzi banjye twazisangiranga ngira ngo nisanishe nabo. Mama umbyara yarambwiraga ati reba ukuntu umeze nanjye nkamusubiza ngo ubona ntatsinda mu ishuri, nyuma naje gukoresha urumogi noneho ubuzima bwanjye buza kurushaho kwangirika".

Murenzi yakomeje agira ati : “Mama yaje kumfata anzana muri Teen Challenge ariko nabwo ntumva ibyo anzanyemo. Nyuma nje kugeramo natangiye kwiga mama ndetse na bashiki banjye bakamfasha, ikintu cya mbere nahigiye ni ukwiyanga ndetse nkazinukwa n’ibyo ndimo. Ndagira ngo nsabe bene data bagikoresha ibiyobyabwenge kubivamo kuko nta keza kabyo".

Britney, umwe mu rubyiruko rwaturutse muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yatanze ubuhamya bw’ubuhamya bw’urugendo rwe mu biyobyabwenge n’uburyo Yesu yamufashishe akabasha kubivamo.

“Nkiri umwana muto nahohotewe n’umugabo wa mama, nza kuva iwacu mu rugo mbona umuryango unyakira ubwo narimfite imyaka 11, mu by’ukuri n’ubwo buri muntu yambwiraga ko meze neza ariko njye numvaga mfite ibikomere muri njye. Naje gushaka umugabo mfite imyaka 16 aza kumpatira kunywa ibiyobyabwenge
nzakubatwa nabyo mu gihe cy’umwaka n’igice. Naje gufata umwanzuro ku buryo bugoranye njya mu rusengero ndihana, nkurikira.”

Ubutumwa bwatanzwe

Niyitegeka Jean Marie Vianne waje uhagarariye ikigo cy’igihugu cy’ igoraramuco yavuze ko Leta yonyine itashobora kurwanya ikoreshwa ndetse n’inyobwa ry’ibiyobyabwenge ahubwo ko igomba kugira amaboko bafatanya.

Niyitegeka yagize ati : “Mu by’ukuri ntabwo Leta yonyine yabasha kurwanya ikoreshwa ndetse n’inyobwa ry’ibiyobyabwenge, ahubwo igomba gufatanya n’imiryango itegamiye kuri Leta kugira ngo ibe yayifasha. Ni muri urwo rwego Teen Challenge Rwanda ifasha igihugu kurwanya ibiyobyabwenge. Navuga ko nta masezerano turagira na Teen Challenge Rwanda ariko turafatanya tuzi ko bahari kandi badufasha".

Rev Dr. Jacobus Nomdoe umukozi w’Imana akaba n’umuvugabutumwa yibukije abari aho ko nta muntu utahindukira ngo akire, aho yaje kubibutsa ko Yesu yakijije umuntu wari umaze imyaka 38 ku kidendezi cya Bethesda (Isomo riri muri Yohana 5:1-13).

Rev.Dr Jacobus Nomdoe wari umushyitsi mukuru ni umuyobozi wa Global Teen challenge muri Afrika yose akaba amaze kusenguruka isi yigisha abantu ububi n’ingaruka z’icuruzwa ry’abantu, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bitandukanye byangiza urubyiruko. Rev.Dr Jacobus Nomdoe ni umushumba mukuru w’itorero Enon Tabernacle Baptist church, riherereye mu Majyepfo ya Cape muri Afrika y’Epfo.

‘Say No to Drugs’ ni igikorwa cyaranzwe no gutanga ibyemezo ku banyeshuri baciye mu kigo cya Teen Challenge Rwanda byemeza ko babonye inyigisho zirwanya ibiyobyabwenge ndetse bakanabireka. Murenzi Dennis wahawe iki cyemejo yahaye ubuhamya abari bitabiriye iki gikorwa ndetse anasaba urubyiruko rugikoresha ibiyobyabwenge kubireka.

Deborah checkles uhagarariye itsinda Teen challenge ryavuye muri leta zunze ubumwe za Amerika
Ev. Willy Rumenera uyobora Teen challenge Rwanda
Rev. Dr Jacobus Nomdoe uyobora Teen challenge muri Afurika
Niyitegeka Jean Marie waje ahagarariye ikigo cy'igihugu cy'igororamuco
Healing worship Team
Bamwe mu babyeyi bari baherekeje abana babo barangije amasomo
Abarangije amasomo basabiwe umugisha
Certifate zahawe abarangije amasomo

Tanga igitekerezo