Sano wariganyije uwo biteguraga kurushinga yishongoye ko ‘abamusebya bamutumbagirije ubwamamare’

“Abantu bazi ko bari kunsebya kandi banzamuye”. Aya ni amwe mu magambo y’umuhanzi Sano Olivier uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yayatangaje nyuma y’iminsi mike hacicikanye inkuru yuko yabenze Uwera Carine uzwi nka Cadette.biteguraga kurushinga.

Iyi nkuru yaciye ururondogoro abakoresha imbuga nkoranyambaga, iba ingingo nyamukuru muri bisi rusange kugeza no mu ngo zitandukanye haganirwa kuri iyo myitwarire yafashwe nk’idasanzwe mu bitwa abahanzi bahimbaza Imana.

Sano ashinjwa kurya amafaranga menshi ya Cadette, kugurisha ikibanza bari bafite no kujya kurya iraha n’abandi bakobwa kugeza nubwo basangiye uburiri.

Aba bombi bari bamaze imyaka 3 bakundana muri Gicurasi 2019 bari basezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda mbere yuko ibyabo bizamo kidobya.

Uyu muhanzi kuri ubu yumvikanye atangaza amagambo asa no kwigamba agaragaza ko kuvugwa cyane byatumye izina rye rikura ndetse ngo umugambi w’Imana kuri we ukomeje gusohora.

Mu majwi yashyizwe hanze bisa n’aho yari ayahaye inshuti ye akayoba, uyu musore yumvikana yishongora ku bamuvuga buri gihe kuko bimwongerera igikundiro.

Yagize ati “Ahantu ndi kugera simpazi, uzi ko ndi kujya kuri Youtube ngasanga indirimbo yanjye yari ifite abantu 1000 cyangwa 2000 imaze kugira abantu 15 000 ? Ibyo bintu uri kubyumva ? Iyo promotion bari kunkorera bazi ko bari kumvuga nabi ?’’

Hari aho anyuzamo agakubita agatwenge, agakomeza ati "Aba-followers bari gukabakaba 5000, ndi gushyira video kuri Instagram mu minota 30 ikaba igize views 200-300.’’

Mu magambo ye yumvikanye avuga ko ibiri kumubaho bihuye neza n’ibyanditswe. Ati “Ni bwo nsobanukiwe kiriya cyanditswe ngo byose bifatanyiriza hamwe kunzanira ibyiza. Mutegereze murebe Sano…Isi noneho nayifashe yose.”

Sano yabaye inkuru y’ibanze mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga nyuma yo gushinjwa n’umukobwa witwa Cadette uba muri Amerika ko yamuriganyije arenga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Sano ni umuhanzi nyarwanda ukizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yinjiranye mu muziki umwihariko wo kuririmba mu Cyongereza.

Izina rye ntabwo rizwi cyane gusa abakunda byimbitse umuziki uhimbaza Imana bamuzi mu bihangano birimo Belongs to me, Ndakuramya, I believe in Jesus, Joy, You deserve na Champion.

Nyuma y’inkuru za Sano na Cadette, inshuti zari zaranywanye zabyaye inzigo, indirimbo ze zarebwe cyane kuri Youtube zirimo “I believe in Jesus” yakanzweho n’abantu 16 000 mu myaka 3 imaze ; ’Belongs to me’ na ’Ndakuramya’ zimaze kurebwa n’abarenga 10 000.

-  Kanda hano usome inkuru Aheza yakoze ku itandukana rya Sano n’umukunzi we Cadette

Sano Olivier yishongoye avuga ko inkuru ku gutandukana kwe na Cadette zatumye yamamara cyane
Sano yari yarambitse Cadette impeta ngo azamubere umugore we mu buzima bwe asigaje ku Isi ariko isosi yamenetsemo inshishi
Sano Olivier na Cadette bari barasezeranye imbere y'amategeko y'u Rwanda

Tanga igitekerezo