Rutangarwamaboko yahishuye iby’Imana y’i Rwanda : Imana ntiyobokwa + Guterekera + Gupfumura – Videwo

Umuyobozi w’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku Muco, RUTANGARWAMABOKO yahishuye byinshi byerekeranye n’Imana y’i Rwanda, guterekera, gupfumura anavuga ko Imana itayobokwa kuko umwana atayoboka se cyane ko abanyarwanda turi benimana.

Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Aheza.rw ibyerekeranye n’Imana y’I Rwanda ,uwo umunyarwanda ariwe , ananenga ababeshywa n’amadini mvamahanga bakibagirwa Imana y’I Rwanda ,bagaterekera abo batazi , isengesho utasangana abanyarwanda n’ibindi,…

Rutangarwamaboko yatangiye avuga ko Imana bwa mbere itayobokwa, kuko abanyarwanda bitwa Benimana kandi ari umurage w’abakurambere babo.

Ati : “Imana bwa mbere ntiyobokwa, zirikana ko abanyarwanda bitwa benimana. Uwo ni umurage w’abakurambere bacu. Umwana wanjye namwise Benimana kugira ngo nibutse abanyarwanda be kurindagira, be gukomeza guta umwanya wabo n’ubutunzi bwabo bashaka Imana."

"Umuntu arababwira imana, ababwira iki ! Umuntu yakubwira so ! Ubuse umwana wanjye akeneye kubwirwa n’undi muntu ko ari umwana wanjye ? Bishake kuvuga ko umwana atayoboka se, iso se uramuyobokamo iki ! Uramuyobewe se ? ni so. Uramusaba ngo n’aguhe ibyo kurya ! Abyara umwana atazi kumutunga ! N’aguhe ibyo kwambara ! Umubyeyi ugomba gusabwa n’umwana ibyo ngibyo akabimwingingira ,agapfukama amavi agakoboka !”

“Iyo mana y’u Rwanda, abanyarwanda ntibigeze bayisenga bayisaba ibyo kurya nk’uko abatindi b’ikigihe bavuga ko ari abayobotse Imana mu madini atandukanye mvamahanga, mazanano babigenza. Mana uduhe ibyo kurya ,ifunguro ridutunga uriduhe none ! Oya, iryo sengesho ntuzaribona I Rwanda.”

Rutangarwamaboko agaruka ku masengesho asigaye aranga abanyarwanda bayobotse amadinimvamahanga we yita abarindagiye yavuze ko batagakwiriye gusenga bavuga ngo Mana tugiye kuryama uturindishe abamalayika bafite inkota zityaye amugi yombi, kuko izo ziri hagati ye n’umuturanyi we kandi ngo iryo sengesho abanyarwanda batarisenga.

“Mana tugiye kuryama uturinde, abamarayika bawe bafite inkota zityaye amugi yombi batugote ! Ese ubwo izo nkota ziri hagati yawe nande ? Si hagati yawe n’umuturanyi ? Iryo sengesho abanyarwanda ntibarisenga. Aziko ariwe ugomba gukora akagaburira nabo abyaye,akazabaha n’iminani , aziko umuturanyi ari umuzimyamuriro aririrwa ashyiramo umumarayika ufite inkota zityaye amugi yombi ngo yice nde areke nde ? Aziko ariwe ugomba gufata intwaro akarinde umutekano w’igihugu ntabwo asenga ngo Imana abe ariyo irinda igihugu, reka reka !ingabo zikamara iki se !”

Rutangarwamaboko asoza avuga ko abanyarwanga batasabaga ubukungu n’umutekano ahubwo basabaga ngo u Rwanda rugire umutima, inka zigire umutima, ingabo zigire umutima ,abagabo bagire umutima , abagore bagire umutima ,abana , mbese abantu n’ibintu byose by’I Rwanda bigire umutima.

Ati : “Impavu basaba ibyo byose bagasaba n’ibidasabwa ni ukutagira umutima, ni ibihone ,niba mitima nda.”

Asoza ikiganiro Rutangarwamaboko yagarutse ku muterekero avuga ko ubuzima bwawe uko ububayeho kose ari umuterekero.

“Mu muterekero ubundi, nawe ufite imbonezabitekerezo. Erega iyo wambaye iyo shati, iyo ushyizeho inyogosho runaka, iyo uriye indyo runaka ukumva niyo ukunze itetse uku nuku ,uko wambara , ubuzima bwawe uko ububayeho ni umuterekero ! Njye nterekere abakurambere banjye nawe twagakwiriye kuba tubahuriyeho, ariko uzasanga abantu baterekera nabo batazi !”

Tanga igitekerezo