René Patrick arimbanyije imyiteguro y’igitaramo yise ’A LOVE JOURNEY’

Umuhanzi René Patrick uri mu bafite izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ageze kure imyiteguro y’igitaramo cye yise ‘’A LOVE JOURNEY” kigamije gushima Imana aho igejeje u Rwanda kuva mu myaka 25 ishize no kuyiragiza ibihe biri imbere.

René yamamaye mu ndirimbo zitandukanye ariko amenyekana cyane mu yitwa ‘ARANKUNDA’ yakunzwe na benshi.

Igitaramo yise A Love Journey giteganyijwe kuba tariki ya 5 Nyakanga 2019, kuri CLA i Nyarutarama kuva saa 6:00 z’umugoroba kugeza saa 12:00 z’ijoro.

Cyizitabirwa n’abahanzi benshi batandukanye baririmba indirimbo ziramya Imana harimo Aimé Uwimana, Simon Kabera, Serugo Chance uririmba mu itsinda rya Alarm Ministries, Pastor Gaby, Arsene Tuyi, Bosco Nshuti n’abandi .

Iki gitaramo kibaye ku nshuro ya kabiri, kucyitabira ni ubuntu.

Intego yacyo nyamukuru ni ugushima Imana ku byo u Rwanda rwagezeho mu myaka 25 ishize rwibohoye ubutegetsi bubi bwagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Patrick yagize iki gitekerezo nyuma yo kugisha Imana inama agasanga mu gitaramo cye akwiye no kwita ku byo igihugu cyagezeho.

Mu butumwa bwe yasabye abazitabira iki gitaramo kumuha inkunga y’amasengesho no gutekereza ku byo Imana yabakoreye mu myaka itambutse ku buryo bazaba biteguye kubyinira Imana no kuyishimira imirimo ihambaye yakoze ku bwabo.

René Patrick ni umuhanzi akaba n’umuramyi ukomeye ; atunganya umuziki (recording artist) ndetse akaba n’umwarimu wawo.

Yatangiye kwinjira mu muziki kubera urukundo yari afitiye kubyina cyane kurusha kuririmba ; bigeze mu mwaka wa 2016 yatangiye umuziki we byimbitse ubwo yasohoraga indirimbo yise "ARANKUNDA".

Patrick yabaye n’umutoza mwiza aho mu mwaka wa 2011 yatangiye gufasha abahanzi benshi mu miririmbire yabo.

René Patrick arimbanyije imyiteguro y’igitaramo yise 'A LOVE JOURNEY’

Tanga igitekerezo