Itorero rya ADEPR ryakoze impinduka rikuraho itorero ry’Akarere, rinasesa indembo zigirwa icyenda
RGB yashimiye AEBR kuba bwa mbere yemereye abagore guhabwa ubupasitoro , ibaha umukoro wo kuzana impinduka mu itorero
Ubuyobozi bukuru bw’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, bwagaragaje ko bwashimishijwe n’intambwe Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda, AEBR, ryateye yo kwimika ku nshuro ya mbere abashumba b’abagore, iboneraho kubasaba guharanira kuzana impinduka mu itorero ndetse no kuri sosiyete nyarwanda muri rusange.
Umuyobozi Mukuru w’uru rwego ,Dr Usta Kaitesi yagarutse kuri ibi mu muhango wo guha abagore 12 inshingano za gipasiteri ndetse no kwimika Abepisikopi batanu b’abagabo, mu birori bikomeye byabereye ku Cyicaro Gikuru cya AEBR giherereye ku Kacyiru, ku Cyumweru, tariki ya 20 Ukwakira 2019.
Dr Kaitesi wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yashimye cyane intambwe y’itorero rya AEBR mu guha agaciro umuhate n’ubwitange bw’umugore mu itorero, ashimangira ko guha umugore inshingano za gishumba ari uguteganyiriza itorero no kuriyobora mu murongo mwiza.
Uyu Muyobozi Mukuru wa RGB, ari nayo ifite amadini n’amaorero mu nshingano zayo yavuze ko n’ubundi umugore Imana yamuhaye inshingano za gipasiteri ikimurema, agaragaza ko kumwimika ari nko kumwibutsa inshingano yahawe n’Imana.
Ati "Buriya abagore Imana yatugize abapasiteri kuva kera.Ubutumwa bwa mbere tubugira iyo dutwite, nibwo Imana yaduhaye icyo cyubahiro, murabizi ko n’umwami wacu Yesu Christo yabanye natwe mbere y’uko abana namwe mwese. Uretse igihe yabanye n’Imana mu ijuru, ageze ku Isi yamaze amezi 9 abana n’umubyeyi nkatwe.”

Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kayitesi yashimye cyane itorero AEBR ko ryahisemo kwiyubaka mu buryo butandukanye, aho abakirisitu bagira uruhare mu kubaka itorero ryabo ndetse no guhindura imigirire yaryo.

Aba bagore bahawe ubupasiteri ni Kamugema Odette, Ngirumpatse Matilde, Musabyiman, Uwanyirigira Marie Chantal, Uwayezu Therese, Mujawayezu Lorence, Niyomukiza Diane, Dusabimana Patricia, Habizumuremyi Marithe, Mukamwiza Judithe, Nyirambabazi Simonie, Bagwire Leoncie na Jacqeline
Itorero rya AEBR rimaze imyaka 50 mu ivugabutumwa mu Rwanda, rikoze ibisa n’ibitari bisanzwe mu madini menshi ya kirokore, kuko akenshi wasangaga aharira ubushumba abagabo gusa.
Itorero rya AEBR ryageze mu Rwanda mu mwaka wa 1964 riturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ryabonye ubuzima gatozi mu 1967, kuri ubu rifite abakirisitu basaga 257 000 bayobowe n’abapasiteri basaga 150 .






Tanga igitekerezo