RD Congo : Ebola yatumye imigenzo y’amadini nko gutanga amahoro ya Kirisitu ikurwaho

Amwe mu madini n’amatorero akorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahinduye imwe mu migenzo agenderaho bitewe n’icyorezo cya Ebola gikomeje gufata intera muri icyo gihugu.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma yuko ku wa 14 Nyakanga 2019, umupasiteri yagaragaweho ibimenyetso bya Ebola mu Mujyi wa Goma, uhereye mu Burasirazuba bwa RDC, hafi y’umupaka wa Rubavu akaza no kwitaba Imana.

Abayobozi b’amadini n’amatorero na bo binjiye mu bukangurambaga bugamije guhashya Ebola.

Tariki ya 21 Nyakanga 2019 mu nsengero zimwe abayoboke basuhuzanyaga bidasanzwe bahana inkokora cyangwa bagakora ikimenyetso ariko badahuje ibiganza.

Mu itorero Arche de l’Alliance i Goma, Pasiteri Jean-Baptiste Kamba, yavuze ko bashyize abantu batatu ku miryango y’urusengero bafite ibyuma bipima ubushyuhe ndetse hanagenwe aho gukarabira.

Mu butumwa yatanze yashishikarije abantu akamaro ko kugira imiti yica udukoko ku mubiri mu modoka zabo no mu nzu kuko udashobora kwirindira gusa mu rusengero ngo wibagirwe mu rugo.

Kiliziya Gatolika nayo ntiyasigaye inyuma mu gushishikariza abayoboke bayo kugira isuku kuko abayiganagamo babanzaga gukaraba intoki mbere yo kwinjira ahera h’Imana.

Umuyoboke wa Kiliziya Gatolika, Mbola Louise, yavuze ko “Turimo gukaraba intoki zacu, inshuro nyinshi ntabwo ari buri wese ubyubahiriza ariko uyu munsi byabaye ikintu kidasanzwe.”

Mu nsengero zimwe hari imwe mu migenzo yahindutse indi ikurwaho.

Umuyoboke wa Kiliziya Gatolika, Jean Marie Musubaru, yagize ati “Ntabwo tugikorana mu ntoki mu Kiliziya...iyo tuvuze ngo amahoro ya Kirisitu turabikora ariko ntidukoranaho.”

Kuva virusi ya Ebola yavumburwa mu 1976, iyi ndwara yagaritse ingogo muri Afurika y’Iburengerazuba hagati ya 2014–2016 kuko yahitanye abantu basaga ibihumbi 11 muri Liberia, Guinea na Sierra Leone abandi ibihumbi barayivurwa.

Icyorezo cya Ebola cyatangiye kumvikana mu duce tugize Kivu y’Amajyaruguru muri Kanama 2018 . Abantu 2500 bamaze kugaragaraho Ebola muri RDC, abarenga 1700 bishwe nayo.

Ebola yandurira mu matembabuzi cyangwa mu gukoranaho k’umuntu uyirwaye n’utayirwaye. Ibimenyetso byayo ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.

Ebola yandurira mu matembabuzi cyangwa mu gukoranaho k’umuntu uyirwaye n’utayirwaye. Iyi ndwara yatumye imigenzo yo mu madini ihindurwa
Abakirisitu b'amadini atandukanye barabanza gukaraba intoki mbere yo kwinjira mu nsengero

Tanga igitekerezo