Prosper Nkomezi yasobanuye impamvu yatumye asuka amarira imbere y’imbaga

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Prosper Nkomezi yasobanuye ko impamvu yatumye asuka amarira imbere y’imbaga yari yitabiriye igitaramo cye ‘Ibasha gukora’ cyitabiriwe bikomeye ku buryo nawe avuga yatunguwe n’amarira y’ibyishimo.

Muri iki gitaramo yise ’Ibasha Gukora Live Concert’, Prosper Nkomezi yafatanyije na Simon Kabera, Alarm Ministries, Serge Iyamuremye n’abandi baririmbyi batandukanye, aho babashije gukora ku mitima y’abatari bake bari bakitabiriye.

Asobanura impamvu akinjira kuri byiniro yapfukamye agasuka amarira imbere y’imbaga , ibintu byatunguye benshi kuko bahise bibaza ibibaye , Prosper yagize ati :

“Ni amarira y’ibyishimo, ni amarira y’umunezero narimfite mu mutima. Umunezero wari uturutse kuko Imana yasubije isengesho ryanjye ,byaturutse ku kuba abantu bari bitabiriye igitaramo cyanjye ,banezerewe nanjye bintera kunezerwa cyane.”

Nkomezi akomeza avuga ko byamushimishije cyane kuba abantu baramushyigikiye mu buryo bw’amafaranga, inka ndetse n’izindi mpano, kuko iyo umuntu yishimye abasha kugaragaza ikimuri ku mutima, akaba yitegura gukora urwuri kuko na nyuma y’igitaramo hari abakomeje kumugabira inka.

Nkomezi yakomeje asobanura impamvu akunze kwibanda ku ndirimbo zigaragaza ugukomera kw’Imana nk’aho yaba yaraciye mu bihe bikomeye, ariko abihakana avuga afite ababyeyi bombi nta bibazo bidasanzwe yanyuzemo ahubwo ko ari ubutumwa Imana iba yamuhaye kugira ngo abantu bariguca mu bihe bikomeye babone ihumure, babashe gusubizwamo ibyiringiro.

Uyu muhanzi Prosper asoza ashimira abashyigikira umuziki we ndetse n’abitabiriye igitaramo ‘Ibasha gukora’ yaboneyeho no kugaragaza urugendo rwe muri muzika aho avuga ko yatangiye alubumu ya kabiri ,aho indirimbo muri izo yitwa ‘Ni muze tumusange’ imaze kujya hanze ndetse ko hari n’izindi ndirimbo yagiye afatanya n’abandi bahanzi zizasohoka kuri alubumu ya kabiri.

Prosper Nkomezi w’imyaka 23 y’amavuko ubarizwa muri Zion Temple yatangiye umuziki mu mwaka wa 2017. Kugeza ubu amaze gukora indirimbo zinyuranye ziri guhembura imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki wa Gospel. Mu zo amaze gushyira hanze zishimiwe bikomeye harimo : ’Ibasha gukora’, ’Humura’, ’Singitinya’, ’Sinzahwema/Amamara’, ’Urarinzwe’, ’Nzayivuga’ n’izindi.

Tanga igitekerezo