Prophet Sultan yitabaje Instagram mu guhanurira abayoboke be

Urubuga nkoranyambaga rwa Instagram rumaze kumenyerwa, rukoreshwa cyane n’abiganjemo urubyiruko n’abandi bafite amaraso ashyushye bashaka gusakaza amafoto aherekejwe n’ubutumwa bashaka kugeza ku bakunzi babo.

Iterambere ry’uru rubuga ariko ryanashamikiye ku gice kizwi nka ‘Live’ aho umuntu ashobora gusangiza abandi muri ako kanya.

Ntibemenyerewe cyane mu Rwanda ko Instagram ikoreshwa nk’umuyoboro w’ivugabutumwa.

Umuhanuzi wavugishije benshi kubera ubutumwa bwe bwo kubabarira ibyaha yigisha, Sultan Eric uyobora Itorero Zeal of the Gospel Church [River of Joy] rikorera i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yatangiye gutangira inyigisho kuri uru rubuga.

Ni ibikorwa anyuza mu buhanuzi yise “Prophetic Declaration” atanga ku wa Mbere, ku wa Kane no ku wa Gatandatu kuva saa Mbili z’ijoro.

Muri ayo masaha, abiganjemo abayoboke b’idini rye baba bari maso bakamukirirana ndetse buri wese agashima Imana ku byo yamukoreye. Bamwe bagahabwa ubuhanuzi bw’ibizababaho mu gihe kizaza.

Prophet Sultan yatangiye kwamamara mu iyobokamana ry’u Rwanda kuva mu Ugushyingo kwa 2016 ubwo yatangizaga igikorwa cyahawe inyito yo “kumenya icyo Imana ivuga ku buzima bwawe no gukira indwara” akishyuza ubuhanuzi.

Icyo gihe yatangaje ko abashyitsi bazajya batanga 20 000 Frw ngo abahanurire ; abasangwa bashyirirwaho igiciro cya 10 000 Frw.

Mu ntangiriro za 2018, yahaye abakirisitu be ‘papier mouchoir’ zo kwifashisha mu gukemura ibibazo byabo n’inshuti.

Si ubuhanuzi gusa kuko n’inyigisho ze zagarutsweho cyane. Prophet Sultan yigisha abayoboke be ko Yesu yatanze imbabazi z’iteka ryose ku byaha bakoze, ibyo bakora ubu n’ibyo bazakora mu bihe bizaza.

Sultan uvuga ko Imana yamushyiriyeho guhanurira amahanga, bamwe mu bakirisitu yabatuyeho gukira indwara zirimo ibibyimba byo mu nda na kanseri ndetse hari n’abatanze ubuhamya ko bakize, banitwaza inyandiko zo kwa muganga zibishimangira.

Instagram uyu mugabo akoresha abwiriza abatabasha kugera mu rusengero ni iya Sosiyete nayo ikomeye mu guhuza abantu ya Facebook, Inc. Uru rubuga rwatangijwe ku wa 6 Ukwakira 2010 rukoreshwa n’abarenga miliyari. Muri bo 90% by’abayikoresha bari munsi y’imyaka 35.

Prophet Sultan Eric ni Umushumba w’Itorero Zeal of the Gospel Church rikorera Cosmos i Nyamirambo
Ibyo kwa Sultan byo ntibisanzwe ! Ahandi igaburo ryera rihabwa uwabatijwe ariko mu itorero rye buri wese uhateranira yemerewe kurifata
Prophet Sultan mu buhanuzi bushya : Yatangiye gukoresha Instagram mu guhanurira abayoboke be
Abakoresha Instagram bakeneye ubuhanuzi bashyizwe igorora

Ibitekerezo

  • mbashije kumirwa !

Tanga igitekerezo