Perezida Magufuri yasabye abaturage gukomeza gukora imirimo yabo n’ubwo Isi yugarijwe n’icyorezo, yongeraho ko "Imana ari yo yizera izabarinda".

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufli mu butumwa yahaye abaturage ku munsi mpuzamahanga w’umurimo yabasabye gukomeza gukora imirimo yabo n’ubwo Isi yugarijwe n’icyorezo, yongeraho ko "Imana ari yo yizera izabarinda".

Umukuru w’igihugu cya Tanzania bwana Magufuli arakangurira abaturage ko coronavirus idakwiye kubuza abakozi gukorera igihugu cyabo. Itangazo ryasohowe n’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Tanzania, rirasaba abaturage gukora, gusa nanone rikabibutsa gukora uko bashoboye bagakurikiza amabwiriza yatanzwe n’abashinzwe ubuzima bugamije kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Perezida Magufuli yavuze ko kubera iyi virus nta birori biri bubeho byo kwizihiza umunsi w’umurimo nk’uko bisanzwe. Yagize ati : "Ndabasaba ko muri iki gihe isi iri guca mu bihe bikomeye byo guhangana na coronavirus, twebwe dukomeza gukora akazi, iyi ndwara ntitubere impamvu yo gusubira inyuma. Njyewe nizera ko Imana izayiturinda".

Muri Tanzania hamaze kuboneka abantu 480 banduye coronavirus, nicyo gihugu ubu gifite umubare munini w’abamaze kumenyekana bayanduye mu bihugu byo muri Africa y’Iburasira zuba.

Nubwo ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO ritanga inama zibuza abantu guhura ari benshi, Perezida Magufuli yashishikarije abantu gukomeza gusengera hamwe mu nsengero kuko ’coronavirus idashobora gutura mu mubiri urimo Kristu’.

Tanga igitekerezo