Perezida Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Fitr

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yifurije Abayisilamu bose umunsi mwiza wa Eid al-Fitr bizihije kuri uyu wa 4 Kamena 2019.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yagize ati "Nifurije umunsi mwiza, wuzuye ibyishimo wa Eid al-Fitr abavandimwe b’abayisilamu bose mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi. Umunsi mwiza wa Eid al-Fitr (#EidMubarak) kandi mbifurije ibyiza byose."

Uyu munsi wo kwizihiza Eid al-Fitr, wemewe nk’uw’ikiruhuko mu Rwanda nk’uko biteganywa n’iteka rya Perezida ryo mu 2017.

Kwizihiza ibirori bya Eid Al-Fitr ku rwego rw’igihugu byabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mufti w’u Rwanda, Sheik Salim Hitimana, yabwiye Abayisilamu 7000 bari bateraniye kuri Stade ya Kigali kwirinda gusubira mu byaha nyuma yo gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

Igisibo ni rimwe mahame atanu ya Islam, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha, bakarangamira Imana. Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera.

Tanga igitekerezo