Perezida Kagame yanenze abanyamadini bijanditse muri Jenoside, avuga ko ari icyasha kitazasibangana ku gihugu

Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyamadini bagize uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igahitana ubuzima bw’abasaga Miliyoni, avuga ko ari icyasha bashyize ku gihugu kandi ko bizagorana kugira ngo gihanagurwe.

Umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 9 Nyakanga 2019 mu ijambo risoza amahugurwa ku miyoborere yiswe ‘‘Driven Leadership Gathering’’ yateguwe n’Umuryango ugamije kubiba amahoro mu Rwanda no mu basenga Imana wa PEACE Plan Rwanda.
Aya mahugurwa yabereye muri Kigali Convention Centre, yitabiriwe n’abagera ku 2000 barimo abayobozi mu nzego za leta n’izigenga ndetse n’abanyamadini.
Perezida Kagame yavuze ko amateka igihugu cyanyuzemo yakigejeje kuri Jenoside yahitanye ubuzima bw’Abatutsi basaga miliyoni yagizwemo uruhare n’abanyamadini kandi aribo bari bitezweho gukiza ubuzima bwabo.
Umukuru w’igihugu avuga ko ibyabayeho ari inenge ikomeye bashyize ku gihugu ndetse ko bizasaba imbaraga zidasanzwe kugira ngo bayisibanganye.

Perizida Kagame yanenze abanyamadini bijanditse muri Jenoside yahitanye ubuzima bw'abasaga miliyoni

Yagize ati ‘‘Kumva abantu bahagararaga imbere y’abandi bakabigisha inyigisho z’Imana, insengero zikabaho, barangiza izo nsengero zikaba izo kwiciramo abantu, abahagarara imbere y’abantu babigisha ijambo ry’Imana bakaba aribo bagenda batunga agatoki abakwiye kwicwa, bakajya muri bagenzi babo bigishanya bagahitamo ugomba kwicwa n’ugomba gusigara, iyo ni inenge izahora idukurikirana.

Yunzemo ati “Ni yo mpamvu nk’u Rwanda tugomba gukora ibintu bidasanzwe kugira ngo duhangane n’ikikintu kidasanzwe cyatubayeho. Dufite akazi gakomeye ko kwihanaguraho iyo nenge itagira aho igarukira.”

Pasiteri Rick Warren yavuze ko nubwo u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye ariko ubu rwiteje imbere

Pasiteri Rick Warren watangaga aya mahugurwa yavuze ko nubwo u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye ariko rumaze gutera intambwe ifatika mu rugendo rw’iterambere.

Tanga igitekerezo