Perezida Kagame yahawe impano ya Bibiliya ku isabukuru ye y’amavuko (Amafoto)

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wifurije Perezida Paul Kagame isabukuru nziza y’amavuko, unamuha impano ya Bibiliya yagenewe we n’umuryango we.

Perezida Kagame yujuje imyaka 62 y’amavuko kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2019. Ni isabukuru yizihije ari mu Mujyi wa Sochi mu Burusiya aho yitabiriye Inama y’iminsi ibiri ihuza iki gihugu na Afurika.

Impano Umukuru w’Igihugu yagenewe yashyikirijwe Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, wari umuhagarariye mu muhango wo gufungura Inama Mpuzamahanga y’Umuryango wa Bibiliya muri Afurika, ABLI [The African Biblical Leadership Initiative], iri kubera i Kigali.

Iyi nama yahurije hamwe abaturutse mu bihugu 25 byo hirya no hino ku Isi barimo abayobozi b’imiryango ya Bibiliya mu bihugu byabo, abahagarariye za Guverinoma, abafata ibyemezo n’abavuga rikumvikana, imiryango itari iya Leta, abarimu n’abashakashatsi.

Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali akaba n’Umuvugizi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Musenyeri Antoine Kambanda ni we washyikirije Minisitiri w’Intebe impano ya Bibiliya yagenewe Perezida Kagame ku munsi w’isabukuru ye.

Ubwo yari asoje kugeza impanuro ku bitabiriye iyi nama, Musenyeri Kambanda yavuze ko hari impano idasanzwe Umuryango ABLI wifuje kugenera Perezida Kagame.

Yagize ati “Mfite impano idasanzwe nshaka kubereka, ni impano Umuryango wa Bibiliya muri Afurika wageneye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, nabwiwe n’inshuti yacu Rick Warren ko uyu munsi ari isabukuru ye. Ni isabukuru ya Perezida wacu.”

Yakomeje agira ati “Tumwifurije isabukuru nziza. Iyi mpano ni we yagenewe, ni Bibiliya y’umwihariko twamugeneye we n’umuryango we. Imana imuhe umugisha kandi ihe umugisha igihugu cyacu.”

Umuvugabutumwa akaba n’Umuyobozi w’Itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Duane Warren, uzwi nka Pasiteri Rick Warren, yavuze ko ibyo ubuyobozi bw’u Rwanda bwagejeje ku baturage bikwiye kubera urugero andi mahanga.

Yashimangiye ko ibyakozwe n’ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame bigaragaza ko hari ibishoboka habayeho ubufatanye mu bihugu bya Afurika.
Yavuze ko insanganyamatsiko y’iyi nama igaragaza ibikorwa ntagereranywa u Rwanda rwagezeho nyuma y’imyaka 25 ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Pasiteri Rick Warren yongeye gushimangira ko ari Umunyarwanda kandi akunda u Rwanda.

Yagize ati “Nashimishijwe no kwakira ubutumwa bwa mbere bumbwira ko ngomba kwitabira iyi nama kandi nturutse muri Amerika. Ariko icyo mutazi ni uko ndi umuturage wo mu Rwanda, ndi Umunyarwanda , murakaza neza iwacu mu Rwanda.”

Iyi Nama y’Umuryango wa Bibiliya muri Afurika ibaye ku nshuro ya cyenda ari nayo ya mbere ibereye mu Rwanda. Yabanjirijwe n’iy’urubyiruko yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye ku wa 19 Ukwakira, yitabirwa n’abasaga 600.

Umuvugabutumwa Pasiteri Rick Warren yashime ubuyobozi bw'u Rwanda
Musenyeri Kambanda agiye gushyikiriza impano Ministiri w'intebe
Ministiri w'intebe Dr. Ntirente Edouard aganira na Musenyeri Kambanda
Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente yashyikirijwe impano yagenewe Perezida Kagame ku isabukuru ye y'amavuko
Minisitiri w'intebe Dr. Ngirente asuhuzanya na Pasiteri Rick Warren
Inama yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iyi nama

Tanga igitekerezo