Patient Bizimana yongeye kwibutswa ko arambiranye mu buseribateri

Umuramyi uri mu bubatse izina mu Rwanda, Patient Bizimana yongeye kwibutswa ko akwiye gushaka umukunzi maze nawe agasezerera ubuseribateri, mu kubasubiza avuga ko abirimo kandi ko azabereka umukunzi bidatinze.

Ubwo rumwe mu mbuga nkoranyambaga ruhuza bamwe mu bashumba, abavugabutumwa, abaramyi ndetse n’abakirisitu bo mu matorero atandukanye bashimaga bagenzi babo bateye intambwe ikomeye mu rukundo rwabo.

Ni ingingo yahise izamura ikiganiro bamwe batangira gutunga agatoki abandi bagomba kwikubita agashyi bakerekana abakunzi babo ndetse bakanakora ubukwe.

Umushumba w’Itorero Foursquare mu Rwanda, Bishop Dr Fidele Masengo yahise yatunze agatoki Patient Bizimana ndetse anavuga ko hakwiye gutegurwa amasengesho yo kuragiza Imana uyu muramyi nawe agatera intambwe agashaka umukunzi maze akarongora.

Yagize ati “Ni ugusengera umuramyi Patient nawe akiga ‘gutera ivi’.”

Umushumba w'itorero Foursquare Gospel Church yavuzeko hakenewe amasengesho yo gusengere Patient Bizimana nawe agatera ivi

Nyuma y’uko Bishop Masengo avuze aya magambo, hari n’abandi bunze murye bagaragaza ko ibintu bigomba guhinduka.

Patient Bizimana nawe uba kuri uru rubuga yahishuriye abamusabaga kuva mu buseribateri ko abirimo ko kandi bidatinze bazaba bamubona yateye ivi.

Si ubwa mbere humvikanye abasaba Umuramyi Patient Bizimana kuva mu buseribateri akaba yashaka umukunzi nawe akarongora, kuko mu ntangiriro za 2018, umubyeyi we yamusabiye imbere y’imbaga ko agomba kurongora bitarenze uwo mwaka.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye igitaramo cya Easter Celebration 2018 cyari cyateguwe na Patient Bizimana, umubyeyi we yabanje kumuha inka, ariko amutegeka ko ayigira inkwano, akarongora nawe akitwa umugabo.

Yagize ati “Ndashimira Patient n’abo bafatanyije badushimishije. Umwaka ushize mu gitaramo cyawe cyabereye muri Kigali Convention Centre naguhaye inka, ubu iri konsa. Ngiye kuguha indi ariko ndashaka ko uyibyaza umusaruro, tuzajya tuza tuvuga ko tugiye mu rugo rwa Patient. Ndifuza ko uyu mwaka wa 2018 ugira urugo rwawe.’’

Aha ni umwaka ushize mu gitaramo cya Easter Celebration ubwo umubyeyi wa Patient yamusabaga gushaka umukunzi akarongora, nawe akitwa umugabo.

Nyuma y’ubusabe bwa Se, hari abavugaga bati ‘ubwo ari umubyeyi we ubimwisabiye noneho arashyize ararongoye !’ ariko Mata yararangiye, dufata Gicurasi, Ukuboza kurinda kugera nta kanunu k’ubukwe bw’uyu muramyi, dufata undi mwaka none nawo ugiye kwirenga nta kigaragaza ko byibura yaba afite gahunda ya hafi.

Umuramyi Patient Bizimana yongeye kwibutswa ko arambiranye mu buseribateri.

Tanga igitekerezo