Patient Bizimana yahembuye imitima y’abareba Iwacu Muzika bari mu rugo

Patient Bizimana yabaye umuhanzi wa mbere uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uririmbye mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival, ibitaramo bitambuka buri wa Gatandatu kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Kuva ibi bitaramo byatangira mu 2019, Patient Bizimana abaye umuhanzi mbere uririmba umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ugaragaye muri ibi bitaramo bibaye bwa kabiri nyuma y’uko bitangiye mu 2019.

Bizimana usanzwe akunzwe cyane akaba umuhanga no kuririmba mu buryo bwa Live yongeye gushimangira ubuhanga bwe muri iki gitaramo cyatambutse kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2020.

Ku rubyiniro habanje Umunyarwenya Clapton Kibonke wabanje gususurutsa abakunzi b’urwenya bari bakurikiye iki gitaramo kuri Televiziyo Rwanda.

Nyuma ya Clapton Kibonke hakurikiyeho itsinda ry’ababyinnyi rya The Blessing Family, itsinda ry’ababyinnyi ribyina indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ariko mu buryo bugezweho.

Nyuma y’iri tsinda hakurikiyeho Uwayezu Epiphanie, umukobwa wagaragaje impano ye yo kuririmba mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi.

Nyuma y’aba bose hakurikiyeho Patient Bizimana umuhanzi mukuru wari watumiwe muri iki gitaramo, niwe wa mbere uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wataramyemo.

Uyu muhanzi yinjiye ku rubyiniro abanje gutera isengesho, yakirwa n’itsinda ry’abacuranzi rya Moriah Band ryamufashije bitandukanye n’ibisanzwe kuko abandi bahanzi bafashwaga na Symphony Band uyu munsi yari yaruhutse.

Ahagana saa yine z’umugoroba nibwo igitaramo cyahumuje, Patient Bizimana asezera ku bakunzi be hahita hatangazwa ko Riderman ariwe uzataramira abakunzi be ku Cyumweru tariki 1 Kanama 2020.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatewe inkunga na Banki ya Kigali, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Tembera u Rwanda na ArtRwanda-Ubuhanzi.

Iwacu Muzika Festival ni ubwa kabiri iri kuba, cyane ko mu mwaka wa 2019 yazengurutse mu ntara zose z’igihugu abahanzi batandukanye bashimisha abakunzi babo.

Tanga igitekerezo