Pastor Wilson Bugembe na Liza Kamikazi bazahurira mu gitaramo cya Kingdom of God Ministries

Umuramyi ukomeye muri Uganda, Pastor Wilson Bugembe yatumiwe mu gitaramo gikomeye cy’itsinda Kingdom of God Ministries rimurika album nshya.

Igitaramo ‘Victorious Album Launch’ cyateguwe n’itsinda ry’urubyiruko rwo mu matorero atandukanye rwibumbiye muri Kingdom of God Ministries rimaze imyaka irindwi rishinzwe.

Iki gitaramo kizabera mu ihema rya Camp Kigali tariki ya 12 Gicurasi 2019.

Muri iki gitaramo hazagaragaramo umuhanzi Liza Kamikazi umaze igihe gito ahinduye icyerekezo akinjira mu bahanzi bakora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana.

Muri Kanama 2016 Liza yabatijwe bundi bushya mu itorero New Life Bible church avuga ko agiye kwiyegereza Imana birushijeho nta gusubira inyuma. Icyo gihe yagize ati “Nahisemo gukurikira Yesu, nta gusubira inyuma, nta gusubira inyuma”.

Nyuma yahise atangira gusohora indirimbo zihimbaza Imana ari nabwo yahise yiyegurira burundu uyu muziki.

Igitaramo cya Kingdom of God Ministries nicyo cya mbere Liza Kamikazi atumiwemo nk’umuhanzi uririmba izihimbaza Imana nyuma y’imyaka itatu ishize abyinjiyemo byeruye.

Ku ruhande rw’abaririmbyi ba Kingdom of God Ministries ngo bariteguye bihagije, icyo bategereje ni uko umunsi nyir’izina w’igitaramo ugera bakamurika album yabo.

Mu kiganiro Isimbi.rw yagiranye n’umwe mu baririmbyi b’imena, Byiringiro Eric[uzwi nak Kadogo] yagize ati “Twaritoje mu buryo bushoboka ku buryo tuzatanga ibintu byiza kandi bifite ireme, twese turiteguye neza ariko hejuru ya byose ibyo dukora tuba duherekejwe n’Imana.”

Tanga igitekerezo