Past. Rutayisire yagereranyije urukundo rw’ubu no kurya shikarete

Umushumba w’Itorero EAR Paruwase ya Remera Rev. Dr. Antoine Rutayisire yagereranyije urukundo rw’ubu no kurya shikarete kuko iyo imaze gushiramo uburyohe ujugunya agapira, bityo ngo niyo umuntu yaba akubwira amagambo meza bitavuze ko agukunda.

Yagarutse kuri ibi, ubwo yibutsa abakrisitu ibyavuzwe n’intumwa Paul aho yibutsaga abantu ko nyuma y’amategeko yose y’Imana arimo ntukice, ntugasambane, ntukibe, n’andi atandukanye yose ahatswe n’itegeko ry’urukundo ,ngo bityo rero iyo wakunze hari ibyo udakora.

Rutayisire yakomeje avuga ko utawaba ukunda ngo umwibe, ngo ntugasambane, ntukice ,ntukifuze n’andi mategeko yose, biriya byose ntabwo wabikorera undi uramutse koko ugengwa n’urukundo.

Past. Rutayisire akomeza atanga urugero rw’inkundo yita izo mu mubiri ,avuga ko burya abantu basambana bataba bakundana ,ahubwo baba bikunda ,koko ngo aramutse agukunda yagutwara , kandi ngo niba ari umugabo nawe uramutse umukunda ntabwo wakwemera ko musambana.

Rev. Antoine agereranya urukundo rw’ubu no kurya shikarete yagize ati : “Ntabwo umugabo yabeshya umwana w’umukobwa ngo aramukunda, amukunze ate ! We arikunda muri wowe. Niyo yaba akubwira amagambo meza yose ntibivuze ko agukunda. Ariko mbona ibintu byose tuvuga ko tubikunda, umuntu iyo agiye kurya shikarete avuga ko ayikunda ! Shikarete urayirya uburyohe bwashiramo ukajugunya agapira, mbene urwo rukundo koko rubaho.”

Rutayisire yagarutse ku bantu bakunda ikintu barangiza bakakica , anakomoza ku rukundo rw’ubu aho usanga umwana yakundanye n’umusaza ,aho usanga akenshi ikigamijwe ari ubusambanyi , abibutsa ko abantu basambana n’iyo baba babyumvikanyeho bataba bakundana.

Yakomeje atanga urugero avuga ko n’ifi uyiroba ukayica warangiza ukayirya, umuntu yakubaza ati ,ese iyo fi ko wayishe ? Ukamusubiza uti nkunda amafi , ngo hari abantu rero bakunda ibintu, ibyo bakunda bakabyica ! Bamwe na bamwe n’uko babakunda. “Umuntu ati nakubonye numva ndagukunze, unkunze ute ? Umuntu w’umusaza ungana nanjye, umuntu w’umwana unkunze ute !”

“None se wa mugabo we ubu nidusambana ,umugore wawe akabimenya sinzaba ngusenyeye urugo ! Wamwangira. Niba ari umugore nawe wamubwira uti umugabo nabimenya ndaba ngusenyeye. Bivuze ngo abantu basambana nubwo baba babyumvikanyeho ntabwo baba bakundana. Nta muntu waba agukunda ngo agukoreshe ibikwangiza. ”

Umushumba wa EAR Paruwase ya Remera yasoze avuga ko mu gihe Paul avuga ngo urukundo rukuraho ibyaha byose,yashakaga kuvuga ko utaba umukunda ngo umwibe, ntiwaba umukunda ngo umubeshyera, ntiwaba umukunda ngo umutware ibye ,cyangwa ngo uze musambane ahubwo wamubera umurinzi ukavuga uti oya, wowe uri umugabo ufite umugore naba nguhemukiye, ariko siko bigenda kuko buri muntu yikunda muwundi.

Tanga igitekerezo