Past. Alice Mignonne yagaragaje igituma abakozi b’imana basambana + Amafoto yaranze umunsi wa 2 w’igitaramo

Apostle Alice Mignonne Kabera uyobora Women Foundation Ministries n’itorero Noble Church yagaragaje ko igituma abakozi b’Imana basambana ari uko ubuzima bwabo bumeze nk’igihuru kidafite umuriro.

Yabitangaje uyu mugoroba ku munsi wa kabiri w’igitaramo ‘’Your Glory Lord’’ kirimo kubera kuri petit stade I Remera. Kikaba cyarateguwe na Grace Room ministries iyoborwa na Past. Julienne Kabanda .

Apostle Mignonne yatangiye avuga inkuru y’igihuru ubwo cyari kitaraka cyari igihuru abantu bose bacamo, ariko umunsi kibona umuriro abantu bose bari barakimenyereye ngo ntabwo bongeye kugikandagira .

Mu magambo ye yagize ati : “Imana yambwiye ngo abari baramenyereye kukugira inzira ntibazongera. Ubuzima bwari bumeze nk’igihuru ,abakozi b’Imana bafite ubuzima bumeze nk’igihuru niyo mpamvu gusambana byoroha kuko nta muriro. Uwo muriro Imana imanuye ni umuriro ugiye kuzana ijambo rivuga ngo kwetura inkweto zawe kuko aho ukandagiye ari ahera. Ntawuzongera kukumenyera , abakirisitu bo mu Rwanda ntawuzongera kutumenyera kuko umuriro w’Imana ugiye kutubamo.”

Iki gitaramo kizasoza kuri iki cyumweru kirimo kurangwa n’ubwitabire buri hejuru ndetse no kunyurwa n’ijambo ry’Imana ryaba irinyuze mu ndirimbo ndetse no mu kubwiriza.

Abaririmbyi basusurukije abitabiriye igitaramo mu buryo buhebuje
Past.Julienne mu ijwi ryatunguye benshi ku bw'ukuntu rinogeye amatwi, yafashe micro ayobora abaririmbyi mu guhimbaza Imana
Past. Kabanda na Madame na Rev. Dr. Antoine Rutayisire na Madame bagaragazaga akanyamuneza ku maso
Past. Julienne Kabanda nawe umuziki yacetse karahava
Abantu baturutse impande zose bari bakubise buzuye
Abashumba bafashe umwanya basengera abakirisitu
Apostle Alice Mignonne

Tanga igitekerezo