Pasitoro Rick Warren wagaragaje kenshi ko akunda ubudasa bw’u Rwanda ni muntu ki ?

Pasitoro Rick Warren ni umwe mu bantu bamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga kubera ubuhanga mu kwandika ibitabo byahinduye ubuzima n’imibereho bya benshi ariko wanakunze kugaragaza inshuro nyinshi ko akunda u Rwanda n’imyitwarire yarwo mu nzego zitandukanye zigize ubuzima bw’igihugu.

Richard Duane uzwi cyane nka “Rick Warren” yavukiye I San Jose muri California taliki 28 Mutarama 1954. Ni umuhungu wa Jimmy na Dot Warren. Ise yari Minisitiri w’umubatisita,nyina yari umukozi ushinzwe isomero mu mashuli yisumbuye.

Warren ni umuvugabutumwa w’umunyamerika akaba n’umwanditsi. Ni we washinze itorero rya “Saddleback Church” akaba ari na we umushumba mukuru waryo.

Iri torero yashinze ni rimwe mu matorero afite abayoboke benshi muri California, Inyubako y’urusengero rw’itorero rye ni urwa munani mu nsengero nini cyane muri Leta z’unze ubumwe za Amerika.

Uyu kandi ni we mwanditsi wagurishije ibitabo byinshi by’iyobokamana, habariwemo n’igitabo kiyobora benshi ku gakiza cyitwa ‘The Pupose Driven Church’. Iki gitabo cyatumye yitabira inama nyinshi z’ivugabutumwa.

Yamenyekanye cyane kandi ku gitabo yanditse cyitwa The Purpose Driven Life (Ubuzima bufite intego), iki yagurishije kopi zirenga miliyoni mirongo itatu zacyo, byatumye ikinyamakuru the New York Times kimugira umwanditsi wa mbere wagurishije kurusha abandi ku isi.

Warren mu ivugabutumwa rye ntashyigikiye ibikorwa bidahuye n’ubushake bw’Imana birimo gukuramo inda, gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina, yemera gusa kwigisha abantu gukoresha agakingirizo kugira ngo birinde SIDA.

Ahagana mu 2008 mu matora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Warren yakiriye ku itorero rye ihuriro ry’abashinzwe gutegura amatora ya Perezida hamwe n’abakandida ku mwanya wa Perezida aribo John McCain na Barack Obama.
Obama nyuma yo gutsinda amatora yaje gutungura abantu ubwo yasabaga Pasitoro Rick Warren kuza gusengera umuhango wo kumurahiza nka Perezida muri mutarama 2009.

Ubuzima bw’ishuli bwa warren

Warren yakuriye i Ukiah muri Calfornia ndetse ni na ho yize amashuri abanza, yarangirije amashuli yisumbuye mu ishuri ryisumbuye rya Ukiah mu 1972, aho yaje gushinga itsinda rya mbere rya gikirisitu ku ishuli, aryita “itsinda ry’abarobyi b’abantu”.

Muri Kaminuza Warren yize ibijyanye n’ubugeni “Arts” abyigira muri kaminuza ya California Baptist University iherereye i Riverside muri California aza kubona impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu iyobokamana “Master of Divinity” muri kaminuza yitwa Southwestern Baptist Theological Seminary (1979) i Fort Worth muri Texas, anabona Impamyabumenyi y’ikirenga mubya Tewolojiya “Doctor of Ministry” muri fuller Theological Seminary I Pasadena muri California.

Ubuzima bwe bwite

Warren yashyingiranywe na Kay Warren kuwa 21 Kamena 1975. Bafitanye abana batatu bakuru (Amy, Josh na Matthew) n’abuzukuru bane. Afata Billy Graham, Peter Drucker, na se umubyara nk’abantu b’ikitegererezo kuri we.

Kubera ukuntu igitabo cye cyagurishijwe cyane, muri 2005 Warren yasubije itorero umushahara yahembwe mu myaka 25 ishize anahitamo kutongera gukorera umushahara.

Avuga ko we n’umugore we bamwe babafata nk’abaswa kuko bahisemo gutanga 90% by’ibyo binjiza bagatungwa gusa ni 10%. Umuhungu muto wa Warren witwa Matthew, yashatse umugore kuwa 06 Mata 2013, nyuma y’imyaka myinshi afite uburwayi bwo mu mutwe.

Umuhamagaro

Warren avuga ko yahamagariwe akazi gahoraho ko kubwiriza ubutumwa bwiza ubwo yari umunyeshuli muri California Baptist University afite imyaka 19 gusa.
Mu Gushyingo 1973, we n’inshuti ye batorotse amasomo bagenda ibilometero 350 bagiye kumva ikibwirizwa cya W.A.Criswell kuri Hotel Tar i San Francisco.

Warren yategereje ko Criswell yasoza akaza kumukora mu ntoki, Criswell yayobowe n’umwuka wera maze abwira Warren ati :“ Numvise ijwi rikunyerekezaho ngo nkurambureho ibiganza ngusengere !”

Muri Mata 1980 Warren yatangije itorero rye ku mugaragaro ubwo hari kuri pasika muri Laguna Hills aho ishuli ryakiniraga ikinamico, abagera kuri 200 nibo bitabiriye. Itorero rya Warren ryaragutse ku buryo butunguranye, kugeza ubwo itorero rye mu myaka 35 ryari rimaze kugira amashami ahantu hasaga 80.

Warren yakomeje kumenyekana bikomeye, kugeza ubwo yatumiwe agafata ijambo mu nama zimbere mu gihugu no mu nama mpuzamahanga, zirimo iz’Umuryango w’abibumbye, Inama y’ubukungu ku rwego rw’isi i Davos (World Economic Forum), Mu nama za Afurika yunze ubumwe( African Union), Inama y’ububanyi n’amahanga n’izindi nama mpuzamahanga zitandukanye.

Yaje kuba umunyamuryango w’inama y’ububanyi mpuzamahanga (CFR) kuva 2005. Warren yatoranyijwe nk’umwe mu banyamerika 25 b’abayobozi ba mbere ku wa 31 Kwakira 2005, atoranyijwe n’ibinyamakuru USA News na World Report.

Warren yanatowe na Time Magazine “nk’umwe mu bantu 15 ku isi bavuzwe cyane muri 2004” anatorwa nk’umwe mu bantu 100 bavuga rikijyana ku rwego rw’isi muri 2005. Muri 2006 ikinyamakuri Newsweek cyamugaragaje nk’umwe muri 15 batumye Amerika iba igihangage.

P.E.A.C.E. Plan

Ijambo P.E.A.C.E. ni amagambo y’impine akubiye muri gahunda Warren yahaye intego igira iti : “ Dushyire imbere ubwiyunge, Dufashe abayobora abandi, Dufashe abakene, Twite ku barwayi, Twigishe abazadukomokaho” (P.E.A.C.E. = Promote reconciliation. Equip servant leaders. Assist the poor. Care for the sick. Educate the next generation.)

P.E.A.C.E. Plan ni gahunda yatangijwe n’itorero rya Saddleback riherereye i Lake Forest muri California. Umushumba mukuru Rick Warren yagaragaje umutima w’impuhwe atangiza umushinga P.E.A.C.E. Plan kugira ngo buri mukirisito na buri torero mu bihugu byose agire umutima wo gufasha abantu bakeneye ubufasha hirya no hino ku isi. Mu mpera za 2010, abagize ikipe ya Saddleback P.E.A.C.E. bagejeje iyo gahunda mu bihugu byose byo ku isi.

Rick Warren ni inshuti y’u Rwanda cyane

Mu 2004, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yandikiye ibaruwa Rick Warren, amubwira ko yasomye igitabo cye “The purpose Driven Life” ( ubuzima bufite
intego), nuko atumira Warren n’ikipe ye kuza gufasha igihugu cye cy’u Rwanda kuba icya mbere kiyobowe n’intego “ Purpose driven nation.”

Mu myaka myinshi ishize ,Itorero Saddleback ryagiye ryohereza amatsinda atandukanye ya P.E.A.C.E. mu gihugu, bagerageza kugihindura izingiro rya P.E.A.C.E.Plan. Kuva mu 2014 amakipe 1,300 ya P.E.A.C.E. amaze gukorera mu Rwanda.
Kuwa 17 Mata 2005, itorero rya Saddleback ryizihije isabukuru y’imyaka 25 rifite gahunda yo kuramya Imana. Iri torero ubu rifite abayoboke basaga ibihumbi 45. (45,000). Perezida Kagame yari umwe mu batumirwa bahawe umwanya w’ijambo mu birori byo kwizihiza iyo sabukuru.

Ubwo yifatanyaga n’imbaga y’abantu bari bateraniye i Kigali muri Sitade Amahoro kuwa 17 Kanama 2014 mu gitaramo cya “Rwanda Shima Imana”, Rick Warren yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu kidasanzwe kuko gifite abayobozi b’uburyo butatu bakiyoboye ku buryo butajegajega.

Icyo gihe yagize ati : “Imana yahaye umugisha u Rwanda mu buryo bwinshi, ni gute twashima Imana koko ? Mana warakoze kubwo guha u Rwanda abayobozi b’uburyo butatu wakoresheje mu kubaka u Rwanda rushya, waruhaye abayobozi ba Guverinoma ngo bubake inzego, abayobozi b’ishoramari ngo bubake ubukungu bwacyo, unagiha abayobozi b’ibya mwuka wera nko bubake umutima w’igihugu.”

Si rimwe si kabiri, Warreen agaragaza ko akunda igihugu cy’u Rwanda ndetse mu gikorwa cya Rwanda Cultural Day cyabereye i San Francisco kuwa 24 Nzeri 2016 yanatangaje ibintu birindwi bituma akunda u Rwanda.

Ibyo bintu birimo Kudacika intege no kudaheranwa n’ibibazo by’ababarwanya, Ubunyangamugayo bw’abayobozi b’U Rwanda, Umutima n’ubushake bwo kubabarira abanyarwanda bafite, Kutemera igitutu no kugenerwa n’amahanga, Kutita ku byo abantu barutekerezaho, kuba Abanyarwanda batekereza kure no kuba abanyarwanda bishingikiriza ku MANA.

Tanga igitekerezo