Pasitori Rutayisire Antoine yibukije abakrisitu imipaka batagomba kurenga mu gihe bumvira ubuyobozi

Umushumba w’Itorero EAR Paruwase ya Remera Rev. Dr. Antoine Rutayisire yibukije abakirisitu imipaka batagomba kurenga mu gihe bumvira ubuyobozi, kuko nubwo ubuyobozi bwose buva ku Mana ariko hari n’ubuva kuri satani, bityo abakrisitu bagomba kumvira ubuyobozi igihe bubategeka gukora ibijyanye no n’ubushake bw’Imana.

Ibi yabitangaje ubwo yari arimo kuganira n’abakristu ba EAR Remera ku mibereho y’umukrisitu mu gihugu. Abakangurira kumvira ubuyobozi ariko na none bagakora gusa ibijyanye no gushaka ku Imana kuko batagakwiriye kumvira n’ibitari ukuri.

Rutayisire yatangiye avuga ko umukrisito aramutse yumviye ubuyobozi ariko akabwumvira mu bijyanye no gushaka ku Imana buri Leta yamenya ko nta muturage mwiza nk’umukrisitu , bityo ishobora no kujya itera inkunga amadini n’amatorero kugira ngo abantu bose bahinduke abakrisitu kuko yahita ibona ko uburyo amadini akora butuma abaturage bayo bavamo abaturage beza.

Pasitori Antoine yakomeje anenga amadini amwe n’amawe usanga yarahinduye umurongo akigisha abayoboke bayo ko batagomba kumvira amategeko ya Leta , avuga aba ahindutse nk’inyeshyamba kuko Bibiliya ibwira abakristu kumvira , gusa hakabamo imipaka.
“Ariko kandi usanga amadini amwe n’amwe yarahinduye akigisha abayoboke bayo ko batagomba kumvira amategeko ya Leta. Ubwo uba uhindutse inyeshyamba utangiye kwica gahunda. Bibiliya ivuga ngo ubuyobozi tubwumvire , gusa hakabamo imipaka."

Rutayisire yatanze urugero rw’intumwa Petero ubwo ubuyobozi bw’igihugu cye ,bwamusabye guhagarika kuvuga mu izina rya Yesu ,akabwira abayobozi , inteko ifatanije n’abatambyi bakuru n’abandi ngo nibahitemo niba kumvira Imana aribyo bakwiriye gukora cyangwa kumvira abantu, kuko bo ubwabo bazumvira Imana.

Yakomeje atanga urugero rw’ingingo ibaho barimo kwimika abantu ngo babe abapasitori aho barahirira kuzumvira umu episikopi mu by’ukuri byose , bivuze ibizaza bitari iby’ukuri batagomba kubyemera.

Pasitori Rutayisire avuga ko ariyo mpamvu rero no muri uku kumvira batubwira , twumvira ubuyobozi ariko igihe cyose baduteka gukora ibihuye n’ubushake bw’Imana. Ngo nibakubwira ngo wice, wangane cyangwa ngo wangize ,icyo gihe ufite uburenganzira bwo kuvuga uti oya , njyewe ndi umwana w’Imana ntabwo ngendera ku mahame avuguruza ibyo Imana ivuga.

Rutayisire asoza asaba abantu kugira urukundo kuko uwo ukunda utamukorera ikibi. Ati : “Ikindi cy’ingenzi ni ikijyanye no gukundana kuko ariryo rihame rikuriye ayandi kuko utaba ukunda umuntu ngo umwibe, umwice n’ibindi byose bibi utakorera mugenzi wawe uramutse ugengwa n’urukundo.”

Tanga igitekerezo