Pasiteri yazanye kokombure (cucumber) mu rusengero akora ibara !

Mu gihugu cya Ghana giherereye ku mugabane w’Afrika y’iburengerazuba kuri ubu amakuru arigucaracara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zaho ni aho benshi bakomeje gutangazwa nibyo Pasteri yakoreye mu rusengero arikubwiriza abakristu be uko bazajya banezeza abagabo mu gihe cy’igikorwa kibera mu nzitiramubu ku bashakanye.

Umwe mu bapasteri witwa Okeno Ukuuzi, umaze kubaka izina bidasubirwaho muri iki gihugu kubera gukora ibitangaza no guhanurira abantu ababwira ibizababaho, niwe wakoze aya mabi benshi batangariye cyane.

Pasteri Okeno ubusanzwe azwiho kwigisha acishamo agatanga ingero, yatunguranye kuri iyi ncuro ubwo yari ari kwigisha abagore n’abakobwa uburyo bagomba kwitara mu mibonano mpuzabitsina mugihe barikumwe n’abagabo, mu rusengero yerekanye igihingwa cya kokombure maze agenda agitamika abagore n’abakobwa bakuze abereka uburyo bagomba gushimisha abagabo babo.

Yafataga kokombure (cucumber) akagenda ayinjiza mu kanwa kabo yarangiza akayisohoramo akabasaba kuyinyunguta ndetse akabasaba gutaka no gutera agasaku nk’aka abantu bari gutera akabariro.

Aya mahano yabereye muri iki gihugu cya Ghana yababaje abantu benshi bavuga ko ari iminsi y’imperuka kubera iyi mico mibi y’ubuhehesi y’uyu mukozi w’imana.

Tanga igitekerezo