Pasiteri wo muri ADEPR mu Banyarwanda bareze Uganda mu rukiko rwa EAC

Rev Pasiteri Singirankabo Jean de Dieu, wabarizwaga muri ADEPR Pentecostal Church International Uganda (PCIU) ari mu Banyarwanda icyenda bajyanye Leta ya Uganda mu nkiko bayisaba indishyi no gusubizwa imitungo basize muri icyo gihugu ubwo boherezwaga mu Rwanda nyuma yo gufungwa binyuranye n’amategeko.

Ku wa Kabiri, tariki ya 13 Kanama 2019, nibwo abo Banyarwanda bashyikirije ikirego cyabo Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ruri i Kigali (EACJ.

Kuva mu myaka ibiri ishize inzego zishinzwe umutekano muri Uganda, zifata zikanakorera iyicarubozo Abanyarwanda bakorerayo ingendo, abahatuye n’abashakirayo ubuzima.

Rev Pasiteri Singirankabo Jean de Dieu ari mu Banyarwanda birukanwe muri Uganda aho yari amaze imyaka 13. Yarekuwe nyuma yo gukorerwa iyicarubozo rikaze kugeza n’aho akubiswe inkoni hejuru y’ubugabo ryasize ari igisenzegeri ndetse bimuviramo ubumuga.

Uyu mukozi w’Imana kuri ubu usengera muri ADEPR Nyakabanda, aho abana n’umuryango we yafashijwe kwegerana na wo binyuze muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.

Ku wa 12 Kamena 2019, we n’abandi 20 bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba birukanwe ku butaka bwa Uganda nyuma y’igihe kirekire bakorerwa iyicarubozo muri za gereza Uganda bashinjwa kuba za maneko z’u Rwanda.

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, Pasiteri Singirankabo yihuje n’abandi bantu umunani na bo batoterejwe muri Uganda, bagatandukanywa n’imiryango yabo, batanga ikirego.

Singirankabo uri mu batanze ikirego ku Kimihurura yavuze ko ifungwa rinyuranye n’amategeko riri mu byatumye batanga ikirego.

Yagize ati “Twageze mu Rwanda tubaza uko twakongera gusaba ubutabera, tugahabwa imitungo yacu twambuwe n’indishyi z’akababaro zo gufungwa nabi dutotezwa. Twishyize hamwe turi abantu icyenda, dushaka umwavoka ngo adufashe tuze mu rukiko atwunganire mu mategeko.’’

Abajijwe ku gaciro k’indishyi z’akababaro bari gusaba yavuze ko umwavoka wabo, Butera Emmanuel, ariwe uzabigiramo uruhare.

Ati “Umwunganizi wacu azadufasha, ni we uzi iby’amategeko kuko baduhinduye ibisenzegeri.’’

Pasiteri Singirankabo usengera muri ADEPR Nyakabanda yavuze ko yatakarije imitungo myinshi muri Uganda aho bimwe mu byo yegeranyije bifite agaciro k’arenga ibihumbi $100.

Ati “Nari mfite umuryango udaharanira inyungu witwa Munezero Foundation of Life ufasha abana b’imfubyi batandukanye. Harimo ibikoresho , ibiro, amamodoka n’ibindi. Turi gukora icyegeranyo ngo tuzabashe kwishyurwa kandi abavoka bari kudufasha.’’

Aba Banyarwanda kandi batanze iki kirego ngo abandi Banyarwanda bakiri muri za gereza za Uganda bahabwe ubutabera cyangwa barekurwe.

Abatanze ikirego ni bamwe mu basaga 1000 batanze ubuhamya bw’uburyo bakorewe iyicarubozo muri Uganda, bagafungwa ku maherere, bagakorerwa iyicarubozo ndetse bakirukanwa mu gihugu, imitungo yabo igasigarayo.

Guverinoma y’u Rwanda muri Werurwe 2019 yasabye Abanyarwanda guhagarika kujya muri Uganda kugeza igihe ikibazo cy’umutekano wabo kizakemukira.

Rev Pasiteri Singirankabo Jean de Dieu wabarizwaga muri ADEPR Pentecostal Church International Uganda (PCIU) yavuze ko bareze basaba indishyi z'akababaro no gusubizwa imitungo yabo bambuwe

Ibitekerezo

  • Pasitoro ko yijanditse muri politiki Aho iyo mihamagaro ibiri irajyana ra ??

Tanga igitekerezo