Pasiteri ngo Imana yamutumye kuzura Kobe Bryant n’umukobwa we ariko ahawe 10% by’umutungo we

Umupasiteri wo mu gihugu cya Ghana witwa,Nigel Giasie, yemeje ko ashobora gukora ibitangaza akazura nyakwigendera umukinnyi w’igihangange muri Basketball, Kobe Bryant, ndetse n’umukobwa we Gianna Bryant baheruka kwitaba Imana baguye mu mpanuka y’indege.

Uyu mugabo yavuze ibi ubwo yarimo abwiriza abayoboke b’itorero rye ababwira ko bitewe n’imbaraga yahawe n’Imana ndetse ikabimusaba,yazura Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna Bryant bakongera bagasubira mu buzima.

Gusa n’ubwo yavuze ibyo ngo hari ibikenewe kugira ngo akore iki gikorwa.Nk’uko uyu mukozi wiyita uw’Imana yabivuze ngo ashobora gukora ibyo ari uko ahawe 10% by’umutungo wose nyakwigendera yari afite.

Yagize ati”Imana yanshyize mu isi y’umwuka mutagatifu kandi nabonye umugabo ukomeye agenda.Aya makuru yashenguye isi yose kubera ukuntu uyu mugabo yari igihangange.Nabonye abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga uburyo bavugaga kuri uyu mugabo icyumweru kigiye kwihirika ndetse mbona n’abandi ukuntu amasura yabo yuje agahinda”.

Akomeza agira ati “Amerika izashyingura uyu mugabo ukomeye.Imana yampaye amabwiriza yo kumenyesha umuryango we,ambasade ya Amerika muri Ghana ndetse n’isi yose ko urupfu rwa Kobe atari igihano kuri we.Yarambwiye nanone (Imana),Nigel,Bwira umuryango w’uyu mugabo unabwire isi yose,niba bashobora kunyishyura 10% unababwire ko nzagukoresha nk’imitsi kugira ngo ugarure uyu mugabo n’umukobwa we mu buzima”.

Zambia Observer dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga ko umuvugabutumwa Nigel yavuze ko hatabonetse 10%,nta bundi buryo yazura Kobe n’umukobwa we kubera ko ayo ni amabwiriza yavuye kuri Nyagasani rurema byose.

Ati “Umugabo afite umutungo ungana na miliyoni 500 z’amadorari y’Amerika ubwo umuryango we ugomba kwemera kumpa 10% byawo mbone kubasubiza mu buzima.Nta mafaranga,sinshobora kumuzura ndetse n’umukobwa muto”.

Nigel Giasie nyuma yo kuvuga ibyo,yasabye abayoboke be gusengera mu ndimi no gushimira Imana yo ishaka kumukoresheje ndetse n’itorero rye kuri icyo gitangaza cy’indashyikirwa.

Yakomeje abwira umwe mu bayoboke ko agomba kugenda ubwo butumwa akabugeza ku bahagarariye Amerika muri Ghana,umuryango wa Kobe Bryant,anihanangiriza abayoboke be dashidikanya amagabo y’uwuhoraho cyangwa bazahure n’ingorane.

Ibitekerezo

  • Uwo si umukozi w’Imana ntimugasebye abakozi b’Imana uwo numukozi w’inda ye. Yesu yaravuze ngo mwaherewe Ubuntu namwe mutangire ubundi. Impano y’Imana ntigurishwa.

Tanga igitekerezo