Pasiteri n’umuryango we bagabweho igitero bari mu cyumba basenga

Pasiteri Bayo James Famonure ari kumwe n’umuryango we bibasiwe n’igitero giherutse kugabwa muri Leta ya Plateau, muri Nijeriya maze bararaswa bombi bazizwa imyemerere yabo gusa ku bw’amahirwe ntibapfuye nubwo bakomeretse.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Christian Solidarity Worldwide (CSW) ngo igitero simusiga cyibasiye umuryango wa gikirisitu w’abantu bane muri Leta ya Plateau, muri Nijeriya, ku mugoroba wo ku ya 5 Gicurasi.

Pasiteri Bayo James Famonure, umuyobozi w’ishuri rikuru rya Mesiya akaba n’umuyobozi w’ubutumwa bwa Calvary (CAPRO) n’ubutumwa bwa Agape, yarashwe n’umuryango we n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro binjiye mu rugo rwabo mu gihe basengaga mu cyumba.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu uzobereye mu bwisanzure bwo kwizera kandi ukorera mu izina ry’abatotezwa bazira imyizerere yabo ya gikristo, uvuga ko uwo mupasiteri yarashwe agakomereka mu gahanga no ku kaguru.

Umugore we Naomi yarashwe inyuma, abahungu babo Adua na Victor barashwe mu birenge, nyuma yaho abagabye igitero (bigaragara ko bakomoka kuri Peul) bahise bahunga ako gace.

CSW ivuga ko uyu muryango wajyanywe mu bitaro by’umurwa mukuru wa Leta ya Plateau, umugore wa Famonure yabazwe kugira ngo akurwemo isasu inyuma.

Pasiteri Bayo n’umugore we bombi "bari bananiwe ariko bameze neza" kandi bazakomeza kuba mu bitaro hamwe n’umuhungu wabo Victor Adua Famonure yarekuwe kandi akaba arindiwe umutekano aho ari mu rugo rw’umuryango.

Ibitero byibasira imiryango ya gikristu n’abantu ku giti cyabo bazwizwa imyemerere yabo bikomeje kwiyongera ubu hakaba hakomeje kwibazwa igikwiriye gukorwa mu gihe ibi bikorwa bikomeje gukwira hirya no hino muri Nijeriya.

Tanga igitekerezo