Pasiteri Zigirinshuti yifatiye mu gahanga abajya mu kwezi kwa buki nta n’inzu bagira

Pasiteri Zigirinshuti Michel yifatiye mu gahanga abajya mu kurira ukwezi kwa buki ku Gisenyi bakahatakariza amafaranga menshi birengagije ko inzu bagiye kurongoreramo ari inkodeshanyo.

Uyu mu pasiteri wo mu itorero rya Adepr ,ukunze kurangwa no kutarya iminwa yabigarutseho mu materaniro aho yagiraga inama urubyiruko ko rukwiriye kugira ubwenge mu buryo rukora.

Mu magambo ye yagize ati : “Simeranya n’umuntu ufata sheri we ngo agiye kurira ubuki I Kigufi (akarwa kari hagati mu kiyaga cya kivu ku Gisenyi) , ntabwo nkwiye gufata sheri(umukunzi) wanjye ngo mujyane I Kigufi tumareyo ibyumweru bibiri nyamara tuba mu nzu dukodesha. Sinshobora kujya kurira ubuki I Gisenyi nziko inzu ngiye kurongoreramo ari inkodeshanyo.”

Pasiteri Michel yakomeza abaza abari bateraniye aho impamvu dayimoni abatera ubwibone ntibamenye ko bwabafashe ! ngo Ku buryo baryama Ku gitanda cya metero nk’ebyiri n’igice wagira ngo n’icyo gukiniraho ‘basket’ “Icyumba uribuvemo ukaza muri ghetto !”

Zigirinshuti yaboneyeho kubagira abasore inama ko bakwiriye kwegeranya ayo mafaranga yo kujyana I Kigufi bakayagura ikibanza, ngo niba kandi hari ahantu ufite ikibanza hita uyaguramo amabati ngo cyane ko abenshi babikora mu mafaranga y’intwererano baba basaguye !

Ibitekerezo

  • Uko nukuri ubwajye mbona umukristo atabikora ari icyaha gikomey kko ubay utararara munzu narimwe ngo ugiy muri hôtel kd iyo nimicyo yamazungu

  • Kigufi si Ikirwa n’ubwo ari ku nkombe z’ikivu bwose.

  • Rwose izibyigisho ni zaba nziza ari uko ikibazo utagihinduye rusange, burya gukodesha inzu ntibyabuza umuntu kwishimana n’umukunzi we igihe ntacyo bangije, umuntu wese muzima agomba gukora ibyo yapanze, yatekerejeho, ndumva rero inyigisho za Pasiteri atagakwiye kuzigira rusange, kuko ndabibona nko gutekerereza abantu cyangwa kumvako abantu bagomba kubaho nkuko abandi babayeho (Generation Conflict).

Tanga igitekerezo