Pasiteri Rick Warren mu bavugabutumwa bakomeye ku Isi bitabiriye ubukwe bwa Ange Kagame

Umuyobozi w’Itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pasiteri Rick Warren, ari mu bitabiriye ibirori by’ubukwe bwa Ange Kagame washyingiwe n’umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma.

Isezerano ryo kubana akaramata aba bombi barihamije ku wa 6 Nyakanga 2019, mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre. Ababitumiwemo bakiriwe mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Ubu bukwe bwitabiriwe n’abavandimwe n’imiryango ya bombi ndetse n’abanyacyubahiro batandukanye mu nzego za Leta n’izigenga.

Ange Ingabire Kagame ni we mukobwa rukumbi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafite mu muryango w’abana bane.

Perezida Kagame aheruka gutangaza ko “Mfite umukobwa umwe mu muryango wanjye kandi kumushyingira ni umugisha.’’

Pasiteri Rick Warren usanzwe ari inshuti y’akadasohoka y’u Rwanda ari mu gihugu aho yitabiriye ibikorwa bitatu by’impurirane birimo ibirori by’Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 25, gutaha ubukwe bw’umwana wa Ange Kagame no gutanga amahugurwa ku miyoborere n’indangagaciro zikwiye abayobozi ba leta, abanyamadini n’abikorera.

Aya mahugurwa yiswe ‘‘Driven Leadership Gathering’’ yateguwe n’Umuryango ugamije kubiba amahoro mu Rwanda, PEACE Plan, ateganyijwe ku wa 9 Nyakanga 2019.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ry’i Kigali ku wa 5 Nyakanga 2019, Rick Warren yavuze ko azataha ubukwe bwa Ange Kagame nk’umuturage w’u Rwanda.

Ati “Nishimira ko nzi abana ba Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.’’

Yavuze ko yashimishijwe n’uko umwe muri bo yateye intambwe yo kurushinga.

Rick Warren yahishuye ko Ange Kagame yamubwiye ko umukunzi we Ndengeyingoma bahuriye muri Rwanda Day ari na yo mpamvu afata ubukwe nk’ubw’agaciro kuri we.

Rick Warren w’imyaka 65 asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Peace Plan ku Isi. Amaze imyaka irenga 15 ari inshuti magara y’u Rwanda. Ni we watangije Umuryango wa “Peace Plan” mu Rwanda mu 2005 ; wita ku guteza imbere ubwiyunge, gufasha abayobozi, abakene, abarwayi no kwigisha urubyiruko rw’ahazaza.

Ange Kagame yashyingiwe n’umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma
Ni ibirori byabereye muri Kigali Convention Centre
Ange Kagame yari yambaye ikanzu ndende, abakobwa bamwambariye bari bafite akazi gakomeye cyane
Imodoka zatwaye abageni ni uko zarimbishijwe
Pasiteri Rick Warren uri i Kigali ari mu bavugabutumwa bakomeye ku Isi bitabiriye ubukwe bwa Ange Kagame

Tanga igitekerezo