Paruwasi Regina Pacis i Remera igiye gutangiza Televiziyo izagorora ibivugwa kuri Kiliziya

Ntagungira Jean Bosco Padiri Mukuru wa Paruwasi Regina Pacis i Remera, yabwiye inkuru nziza abakirisitu bari bitabiriye Missa yo kuri iki cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2019, ko bamaze kunoza neza umushinga wo gutangiza Televiziyo.

Padiri Ntagungira yavuze ko gutangaza iyi nkuru ‘nziza’ ariko uko bizeye neza ko iyi Televiziyo igiye gutangizwa mu minsi ya vuba. Yavuze ko ibyuma byibanze byasabwaga kugira ngo iyi Televiziyo itangire gukora, byamaze kuboneka ndetse ko n’aho izakorera hateguwe.

Abakirisitu basengera muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera basabwe kugira uruhare muri uyu mushinga ndetse abafite impano mu mwuga w’itangazamakuru, bahabwa ikaze. Padiri Ntagungira yavuze ko iyi Televiziyo bemeje kuyishinga nk’igikoresho ‘cyiza’ bazifashisha mu kwamamaza ingoma y’Imana irangamiwe n’umubare munini.

Yavuze ati “…Ni igikoresho cyangombwa mu iyogezabutumwa. Igikoresho kigezweho kuko tugomba kujyana n’igihe ; kibe igikoresho kizajya gituma ingoma y’Imana yamamazwa hose.”

Padiri Ntagungira avuga ko iyi Televiziyo inakenewe mu rwego rwo kunyomoza inyigisho z ‘abayobe’ n’abandi bagoreka bakavuga uko bishakiye, Kiliziya Gatolika ishingiye ku ntumwa n’urusange rwa’Abatagatifu.

Ati “Ukumva iruntaka ngo Papa yemeje. Ngo Musenyeri yemeje. Ngo biravugwa ngo (…). Ibyo ng’ibyo tuzajya tubona uburyo tubigorora. Uburyo tubikosora tunyuze mu itangazamakuru rigezweho ndetse tugashyiraho iby’Imana bikwiye cyane cyane ko kuri iryo koranabuhanga usangaho byinshi binyuranye n’umuco wa Gikirisitu ndetse wanabona ko ari nk’igikoresho cya ‘sekibi, akenshi ugasangaho ibintu bibi rwose bidakwiye.

Yavuze ko iyi Televiziyo izanyuzwaho inyigisho nziza ku bakirisitu, iby’umubyeyi Bikiramariya nyina wa Jambo n’ibindi biri mu murongo mwiza uzanogera abazayikurikira. Akomeza avuga ko iyi Televiziyo izifashishwa nk’intwaro bagomba gukoresha kugira ngo Kirisitu aganze mu ntore ze.

Ngo Kiliziya izirikana umuhate w’Abakirisitu bayo mu mishinga itandukanye ari nayo mpamvu badashidikanya ko bazagira n’uruhare muri uyu mushinga wo gutangiza Televiziyo ishobora gutangizwa kuri Noheli cyangwa se mbere y’aho.

Abakirisitu ba Paruwasi ya Regina Pacis i Remera banasabwe kuzirikana mu masengesho yabo uyu mushinga wo gutangiza Televiziyo waheshejwe umugisha.

Tanga igitekerezo