Papa yasabye ko amahoro yasumba urwango

Papa Francis yasabye ko amahoro yarenga urwango mu gihe Isi yizihiza imyaka 80 intambara ya kabiri y’Isi irangiye.

Uyu muhango uteganyijwe kubera mu gihugu cya Poland cya kimwe mu bihugu byashegejwe n’aba nazi bo mu budage, ndetse ikanaba imbarutso y’intambara ya kabiri y’Isi.

Ni kuri uyu wa gatatu ubwo yasengaga Imana kugira ngo isabukuru y’imyaka 80 ishize intambara ya kabiri y’isi irangiye, yazaba umwanya mwiza wo kurizirikana abakomeje kugirwaho ingaruka n’intambara.

Ni kuri iki cyumweru taliki 01 nzeri 2019 ,ubwo hazizihizwa imyaka 80 ,intambara ya kabiri y’Isi yangije byinshi birimo ubuzima bw’abantu, ndetse n’ibikorwaremezo.
Ku mwaka w’ 1939 ,Abadage bateye Poland, bituma nyuma y’iminsi ibiri gusa Ubwongereza n’ubufaransa bushoza intambara kuri ku gihugu cya Adolf Hitler.

Papa Francis yagarutse kuri ubu butumwa, kuri uyu wa gatatu , muri gihe abanyapolande bitegura kwibuka ababo baguye mu ntambara ya kabiri y’Isi ,bikazabera ku rwibutso rwa Warsaw, Wielun n’indi mijyi yo muri icyo gihugu.

Mu magambo ye, Papa Francis yagize ati : “Twese tuzasengera amahoro, kugira ngo ingaruka z’urwango rwazanye umubabaro, urupfu, n’iyangirika rya byinshi , bitazongera kubaho ukundi.”

Papa yaboneyeho gusaba buri wese gusenga Imana , kugira ngo “ Amahoro aganze mu mitima ya buri muntu, imiryango yacu, abo tubana, no mu bantu bose muri rusange.”

Biteganyijwe ko abayobozi b’ibihugu bitandukanye bazateranira ku rwibutso rwa Warsaw, barimo abayobozi b’umuryango w’ibihugu by’iburayi n’ibinyamuryango bya NATO. Binateganyijwe ko Donald Trump nawe azitabira iyo mihango.

Muri uwo muhango kandi, Perezida wa Polandi n’uwubudage biteganyijwe ko mu ijambo ryabo bazagaruka ku mujyi wa Wielun nk’umujyi wa mbere wa Poland wasutsweho ibibombe n’aba Nazi bo mu budage.

Tanga igitekerezo