Papa yaheze muri ascenseur akererwa isengesho

Papa Francis yasabye imbabazi zo kuba yatinze kugera ku rubuga rwitiriwe Petero Mutagatifu i Vatican mu isengesho, asobanura ko byatewe nuko yari yaheze mu cyuma kizamura cyangwa kikamanura abantu mu nyubako ndende kizwi nka ascenseur.

Buri cyumweru saa sita Papa avuga isengesho rizwi nka Angelus aho aba ahagaze mu idirishya rye hejuru, yitegeye urubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika kuri iki Cyumweru yavuze ko yaheze muri ascenseur iminota 25 kuko umuriro wari wagiye, aza gutabarwa n’abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro.

Yagize ati “Ngomba gusaba imbabazi kuko natinze. Imana ishimwe, abashinzwe kuzimya inkongi bahageze kandi ndabashimira byimazeyo. Nyuma y’iminota 25 babashije gutuma yongera (ascenseur) kugenda.”

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byatangaje ko televiziyo zagombaga gutambutsa iri sengesho imbonankubone zabanje kugira impungenge ku gukererwa kwa Papa, bakeka ko yaba yahuye n’uburwayi.

Ni ubwa mbere Papa Francis uyoboye Kiliziya y’abayoboke miliyari 1.2 bitangajwe ko yaheze muri ascenseur.

Tanga igitekerezo