Padiri Edouard Sinayobye yagizwe Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu

Papa Francis yagize Padiri Edouard Sinayobye wari Usanzwe ari Umuyobozi wa Seminari Nkuru y’i Nyumba Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu.

Diyosezi ya Cyangungu yari imaze imyaka ibiri iragijwe Musenyeri Hakizimana Célestin wayiyoboraga abifatanya no kuba umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro kuko uwari musenyeri wayo Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène yitabye Imana mu 2018.

Saa saba z’amanywa zo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Radio Vatican yatangaje ko Papa Francis yagize Padiri Edouard Sinayobye umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu.

Amakuru agera ku Aheza yamenye ni uko ubwo Padiri Sinayobye yabimenyaga yari ari muri Seminari Nkuru ya Nyumba (Grand Séminaire Propédeutique de Nyumba) muri Diyosezi ya Butare ; agahita ageza ijambo ryo kwishimira imirimo mishya ahawe muri Kiliziya Gatolika ku bari bateraniye aho.

Padiri Sinayobye yahawe Ubusaseridoti mu 2000, yari asanzwe ari Umuyobozi wa Seminari y’i Nyumba.

Tanga igitekerezo