PEREZIDA MUSEVENI YIFASHISHIJE ICYANDITSWE CYA BIBILIYA MUGUHA UBUTUMWA ABAHANGANYE NAWE

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni kuri iki cyumweru nibwo yagarutse kubimaze iminsi bibera mugihugu , aho ingabo z’igihugu bivugwa ko zikomeje gukoresha imbaraga zumurengera mugahashya abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni ubwo bari mumyigaragambyo uku kwezi dushoje yasize 54 bapfuye, yifashishije icyanditswe cyo muri Bibiliya kiri mubaroma.

Yoweli Kaguta Museveni yakoresheje icyanditswe cyo muri Bibiliya kiri mubaroma igice cya 1:32 :nubwo bamenye iteka ry’Imana yuko abakora ibisa bityo bakwiriye gupfa, uretse kubikora ubwabo gusa bashima n’abandi babikora.

icyo yashakaga kubwira abahanganye nawe , yabibutsaga ko abanyabyaha b’igihugu bakwiriye urwo gupfa.

Mu igihugu cya Uganda hamaze igihe havugwa , imyigaragambyo yabifuza ko ibintu bihinduka , abatavuga rumwe na Museveni bagahabwa umudendezo mukwiyamamariza umwanya wo kuba Perezida mu matora arimo gutegurwa.

Tanga igitekerezo