Opera i Kigali ! Chorale de Kigali yateguye igitaramo cy’udushya n’ubudasa-Amafoto

Ku nshuro ya karindwi yikurikiranya, Chorale de Kigali yateguye igitaramo ngarukamwaka cy’udushya n’ubudasa cyo kwifuriza abakunzi bayo Noheli no kubafasha gusoza no gutangira umwaka mu byishimo.

Iki gitaramo kimaze kumenyerwa cya Christmas Carols Concert, kizaba kuwa 22 Ukuboza 2019, kizabera muri ‘Kigali Conference and Exhibition Village’, ahahoze ari Camp Kigali, mu ihema ryitwa Akagera Hall. Kikazatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umuririmbyi wa Chorale de Kigali, Nizeyimana Alexis, yabwiye itangazamakuru, ko nk’uko bisanzwe igitaramo cy’uyu mwaka nacyo gifite umwihariko n’udushya twinshi tuzanyura abazacyitabira kurenza uko ibyabanje byabanyuze dore ko gishingiye ku byifuzo by’abakunzi b’iyi korali imaze kuba ubukombe mu muziki w’abahanga.

Ati “Ibyifuzo byose byagiye bisubizwa kuko yaba ari abifuje indirimbo z’Ikinyarwanda zirimo kandi nshyashya. Ni ubwa mbere bazaba bazumvise kuko zahimbiwe iki gitaramo dukurikije ibyifuzo ariko tunakurikije urwego iki gitaramo kiba kigomba kubaho”.

Ni ubwa mbere kandi Chorale de Kigali, izaririmba indirimbo zikinnye mu rwego rw’ikinamico benshi bazi nka ‘Opera’ zamamaye i Burayi n’ahandi bateye imbere muri muzika yanditse.

Nizeyimana avuga ko abaririmbyi b’iyi korali batojwe n’abahanga bavuye mu Bufaransa, kuririmba izi ndirimbo n’ubundi buhanga buzirimo, ku buryo abazitabira igitaramo bazahamirizwa ubudasa bwa Chorale de Kigali.

Ati “Tuzaba dufite urundi rwego twabishyizeho, uburyo bw’imiririmbire, amajwi, tuzerekana indirimbo zisa n’aho zikinnye (Opera), harimo ibintu byinshi kandi bishyashya”.

Mujawimana Rosine umwe mu baririmbyi bakomeye ba Chorale de Kigali mu ijwi rya Soprano, avuga ko biteguye cyane guha abakunzi babo ibyiza biruta iby’ubushize, akabasaba kuza kuryoherwa n’ibyiza bya Noheli.

Ati “Twagize inzobere zatwigishije cyane ku buryo uyu mwaka azaba ari agashya kurusha ubushize”.

Umunyamabanga wa Chorale de Kigali, Bigango Valentin, avuga ko mu mitegurire y’igitaramo hahindutsemo ibintu byinshi cyane harimo uburyo abantu binjiraga, uko bicaraga n’ibindi bigamije gutuma uwagiye mu gitaramo aryoherwa.

Uburyo bwo kwicara mu gitaramo bwarahindutse, aho hari imyanya y’imbere cyane (VVIP) izicarwamo n’ufite itike ya 15 000FRW, iya VIP ya 10 000 FRW, n’ahasanzwe ha 5000 FRW.

Bigango asaba abakunzi ba Chorale de Kigali n’abandi bakunda ibyiza kugura amatike hakiri kare kuri Librairie ya St Michel, Librairie ya Ste Famille cyangwa guhamagara umwe mu baririmbyi ba Chorale de Kigali akayabagezaho.

Uyu mwaka hari akandi gashya k’uko buri wese azicara ku ntebe ihuye na nimero ya tike ye, bityo uyiguze mbere akaba azagira amahirwe yo kwicara hafi y’abaririmbyi. Ikindi kandi ni uko amatike atazacururizwa ku muryango nk’uko byari bimenyerewe.

Bigango ati “Ntabwo twifuza gucuruza amatike igitaramo kirimo kiraba cyangwa kigiye kuba. Turifuza ko buri muntu wese yagura amatike mbere y’igitaramo akaba ayibikiye iwe igitaramo cyajya kugera akizanira itike akinjira mu mwanya wanditse ku itike ye”.

Chorale de Kigali yashinzwe mu 1966, ubu ni korali irimo abagore, abagabo n’urubyiruko ari nabo benshi. Ifite abanyamuryango 150, abarenga 80 % ni urubyiruko.

Tanga igitekerezo