Ntabwo wabwiriza abantu ko bazajya mu Ijuru kandi mu Isi babayeho nabi- Mukabalisa

Umukozi mu ishami rishinzwe kugenzura Inzego z’Ibanze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mukakalisa Francine asaba abanyamadini kuzamura imibereho myiza y’abayoboke babo kugira ngo n’ibyo babigisha babashe kubyumva. Ati “Ntabwo wabwiriza abantu ko bazajya mu Ijuru kandi no mu Isi bafite imibereho mibi.”

Yabitangarije mu murenge wa Karama mu karere ka Nyarugenge ejo ku Cyumweru mu muhango wo gutangiza itorero Legacy of Hope International Church.

Iri torero ryatangijwe ejo hashize, ryabanje kwibanda mu bikorwa bizamura imibereho y’abaturage birimo ubuvuzi n’ibindi bigamije gufasha abari mu bukene kubuvamo.

Mukakalisa Francine wari uhagarariye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko andi matorero akwiye kwigira kuri iri ryabanje kwibanda ku mibereho ya rubanda kugira ngo n’inyigisho batanga zibashe kumvikana.

Ati “Ntabwo wabwira abakristo gusa ko bazajya mu ijuru kandi mu Isi bafite imibereho mibi, Roho nzima mu mubiri muzima.”

Akomeza agira ati “Ivugabutumwa rijyanye n’ibikorwa ni ikintu gikomeye cyane, kuko ntabwo uzigisha bantu bashonje, Nta buyobozi bwiza abaturage badafite imibereho myiza.”

Mukakalisa Francine avuga ko Leta y’u Rwanda itazatezuka gufashanya n’amatorero nk’aya yigisha iyobokamana akanafasha abayoboke bayo kugira imibereho myiza.

Mu byo iri torero ryagiye rikorera bamwe mu bayoboke baryo harimo kwishyurira abakristu babo ubwisungane mu kwivuza, kwishyurira amashuri abana baturuka mu miryango itishoboye, kwita ku bana bafite ikibazo cyo ku gwingira ndetse iri torero niryo rizana inzobere b’abaganga baturuka mu mugabane w’uburayi bakaza kubaga indwara zananiranye nka Kanseri.

Rev. Osee Ntavuka umuvugizi w’itorero Rwanda Legacy of Hope avuga ko bemeye kumara iyi myaka yose umunani bataratangira nk’itorero kugira ngo babanze bafashe abayoboke babo kubaho neza kugira ngo bazabone aho bahera babigisha ijambo ry’Imana.

Ati “Ntabwo wakwigisha abantu ubutumwa bwiza kandi bashonje, Hari abana dufasha bavuye mu murongo utukura kubera ikibazo k’igwingira ndets n’imibereho mibi ubu bageze mu murongo w’umuhondo.”

Tuyisenge Anna utuye mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge avuga ko afite ubwandu bw’agakoko ka SIDA ku buryo yari ariho mu buzima bugoye atabasha kwiyishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Ati “Nari naranihebye mpuye n’aba bagiraneza baramfasha, Abana bange bari bafite imibereho mibi kuko bari barageze aho kurwara bwaki, ariko abana bange bagaburirwa n’iritorero ndetse bakanabishyurira amashuri.”

Itorero Rwanda Legacy of Hope Internation Church rimaze kuzana abaganga 107 baturuka mu bihugu 10 by’uburayi kugira ngo bavure abanyarwanda bafite indwara zikomeye, rikaba rinateganya gutangiza ikigo cyo guhugura abaganga. Buri mwaka ryishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango itishoboye 200.

Rwanda Legacy of hope international church ryashyizeho Rev. Rutekereza Eliazard nk'umuyobozi waryo
Rev. Osee Ntavuka, umuvugizi w'itorero
Mu muhango wo gutangiza itorero Rwanda legacy of hope international church

Tanga igitekerezo