Ntabwo gukizwa bikunogoramo amaso - Past. Julienne Kabanda avuga ku bijandika mu byaha

Umuyobozi w’Itorero Jubilee Revival Assembly, Pastor Julienne Kabiligi Kabanda, yibukije urubyiruko ko gukizwa bitabanogoramo amaso ngo bagende buhumyi ahubwo igikurikira nyuma yo kubona aricyo gishobora kugeza ku cyaha.

Ibi yabigarutseho ku wa Gatatu w’iki Cyumweru mu giterane cyateguwe n’Ihuriro ry’Abakirisitu biga muri Kaminuza ya Mount Kenya mu Ishami rya Kigali. Cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Guhindurirwa gusa na Yesu Kristo” iri mu Abaroma 8:29-30.

Iki giterane cyagaragaje impinduka zikomeye binyuze mu ijambo ry’Imana, indirimbo n’ubuhamya butandukanye byahinduye ubuzima bw’abantu benshi bakakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo.

Ikindi mu ntego zacyo kwari ukuzana abanyamuryango bashya muri iryo huriro hanyuma bagafatanya kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu.

Pastor Kabanda mu ijambo rye yavuze ko agakiza kadahuma abantu amaso ngo ntibarebe.

Yagize ati “Ntabwo gukizwa bikunogoramo amaso, agakiza turakabeshyera. Ntabwo gukizwa biduhuma amaso, tukabona imodoka nziza, tukabona imihanda myiza, tukabona inzu, umuntu mwiza tukareba ku ruhande ! Ikibi si icyo ahubwo ni igikurikira nyuma y’ibyo umaze kubona.”

Yakomeje akangurira urubyiruko kwihanganira ibibagerageza ababwira ko ikibazo atari uko wabona umuntu mwiza, ngo ahubwo icyo Bibiliya ikubuza ni igitekerezo cya kabiri uri bwemerere cy’ikibi, bigutera icyaha ku byo wabonye.

Yaboneyeho no gutanga urugero aho Bibiliya ivuga ku bwiza bwa Yozefu, uburyo yari mwiza maze umugore wa Potifari abibonye bimutera kwifuza ariko ku bw’isezerano yari afitanye n’imana bikamutera imbaraga zo kunesha ikigeragezo.

Ati “Ubutumwa mfite uyu munsi, uyu musore yashoboye kurwana mu guhinduka, yashoboye kugera ikirenge mu cya Kirisito arinda agera kuri ya ntebe yo kuba Minisitiri w’Intebe. Yavuye aho Mukapotifari amubeshyera ajya muri gereza.”

Pastor Kabanda yakanguriye urubyiruko kutaba imbata z’ikoranabuhanga ahubwo rugafata umwanya wo gusenga Imana ikaruha imbaraga zo kunesha ibishuko.

Yaboneyeho no gutanga urugero rw’umukobwa yararimo asengera abadayimoni bamuvugiragamo bakavuga bakoranye igihango na we kuri facebook.

Abitabiriye iki gitaramo bagize amahirwe yo gutaramana n’abahanzi bakunzwe cyane mu muziki uhimbaza Imana barimo Rugarama Daniella ubarizwa muri True Promises ariko akaba yaramamaye bihebuje binyuze mu ndirimbo "Mpa Amavuta" yakoranye n’umugabo we, Rugarama James.

Banahembuwe kandi n’umuhanzi Papi Clever ukunzwe cyane muri ADEPR. Izina rye ryamamajwe cyane n’ubuhanga afite mu muziki, usibye kuba acuranga anaririmba, yanakunzwe cyane mu ndirimbo zo mu Gitabo zirimo izo mu Gushimisha Imana no mu Agakiza yasubiyemo mu majwi y’umwimerere.

Igitaramo kigana ku musozo habayeho umuhango wo guhemba abari bagize komite y’ishuri rya Bibiliya n’uwahoze ari Umuyobozi w’Abanyeshuri mu bijyanye na Bibiliya kubera umurava bagaragaje.

Daniella wamamaye mu ndirimbo Mpa amavuta ari mu bitabiriye iki gitaramo
Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi cyane
Umuhanzi uri mu bakunzwe cyane muri ADEPR, Papi Clever na we yari yatumiwe mu gitaramo

Tanga igitekerezo