Nshuti Appolinaire yasohoye indirimbo ’Wewe ni Bwana’ ihumuriza abatewe ubwoba n’ubuzima bwa nyuma ya ’Guma mu rugo

Nyuma y’amezi abiri asohoye indirimbo yise ’Amashimwe’, kuri ubu umuramyi Nshuti Appolinaire, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ’Wewe ni Bwana’ yanditse ahumuriza abantu bihebye bafite ubwoba bw’ubuzima bwa nyuma ya ’Guma mu rugo’, ababwira ko n’ubwo babona bigoye ariko Imana iri kumwe nabo kandi ko itazabatererana.

Nshuti usengera muri Living Worship church i Kanombe, yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya ’Wewe ni Bwana’ ari iya gatatu akoreye amashusho kuri Album ye ya mbere izaba igizwe n’indirimbo 10. Avuga ibihe yari arimo ubwo yayandika, yagize ati "Iyi ndirimbo nayanditse tumaze kuva muri Guma mu rugo abenshi twari dufte ubwoba kuko abenshi twakoreshaga amafaranga twizigamiye ;

Abenshi basohotse muri Guma mu rugo bafite ubwoba bw’ejo ngo mbese bizamera gute, nkabahumuriza mbabwira ngo Imana uko byamera kose iraduhagije, ni ko kuririmba mvuga nti ’Wewe ni Bwana’. Yavuze ko yaganiraga n’inshuti akumva abantu benshi baratakaje ibyiringiro by’ejo akabahumuriza ababwira ko Imana itabatererana.

Tanga igitekerezo