Niyo waba warize amashuri menshi ugashaka kugerageza umuhanuzi uri injiji- Prophet Sultan

Umushumba w’Itorero River of Joy and Hope Ministries, Prophet Sultan Eric, yavuze ko amashuri yose umuntu ugerageza umuhanuzi amufata nk’injiji mu by’umwuka.

Yabivuze ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nyakanga 2019 ubwo yabwirizaga abinyujije kuri Instagram muri gahunda ya “Prophetic Declaration” iba buri wa Mbere, ku wa Kane no ku wa Gatandatu kuva saa Mbili z’ijoro.

Mu gutangira inyigisho ze, Propher Sultan, yabwiye abayoboke be ko bakwiye kuzamura imyumvire ku buryo bafata abahanuzi.

Yagize ati “Niba uhisha umuhanuzi ikibazo cyawe ushaka kumugerageza ngo abyibonere, n’iyo waba warize amashuri menshi abaho ku Isi, uri injiji mu by’umwuka. Nifuza ko abantu bakwizera abahanuzi b’Imana. Bizere ko nibabavugaho ijambo rizasohora.’’

Uyu mugabo wanyuzagamo agakoresha ijambo ry’Imana n’imirongo ya Bibiliya, yashimangiye umuhanuzi adakeneye kuvuga ibibazo byawe ngo umenye ko avuye ku Mana koko.

Ati “Umuhanuzi yaba yeretswe cyangwa atari kwerekwa ni ubuhanuzi. Elisa yakundaga kuvuga ngo nimwumve uko Uwiteka avuze. Umunsi umwe yabajijije umugore w’Umushunemukazi, ati nguhereze kumenyekana ibwami. Ntabwo yavugaga ngo ngusabire.’’

“Uwo mudamu yaravuze ati "Nkunda kuba mu bacu. Gehazi (wari umukozi we) yamubwiye ko nubwo afite ubutunzi ariko yabuze umwana. Ituro ritura umuhanuzi rishobora kubyutsa amavuta ari muri we. Ituro bamutuye, inzu bamwubakiye ryatumye amubwira ko abonye umwana.’’

Prophet Sultan avuga ko umuhanuzi atari ngombwa ko Imana imubwira guhanura ahubwo aba yarasigiwe kwatura amagambo meza ku bantu.

Yagize ati “Ushobora kugendana n’umukozi w’Imana igihe kinini ariko ugasanga hari icyo utamubonyeho. Hari ibyo abantu badukorera bikazamura amavuta. Abakozi b’Imana bahamagariwe gutanga umugisha si ukuwusaba.’’

Yongeyeho ko “Umukozi wa Leta ahabwa kashe imuha inshingano zo gutanga ibyangombwa, kumenyana na Nyakubahwa Kagame ntiwasuzugura meya. Nubwo wajya kumureba (Kagame) akohereza kuri wa wundoi wasimbutse.

Kuri we ngo gukiza abarwayi, kumenya ibyenda kubaho byahawe Umwuka Wera ndetse ngo hari ubwiru utazigera umenya kugeza igihe uzaba unyuze ku mukozi w’Imana.

Muri Kamena 2019 nibwo Umuhanuzi wavugishije benshi kubera ubutumwa bwe bwo kubabarira ibyaha yigisha, Sultan Eric, yatangiye kubwiriza kuri Instagram.

Prophet Sultan yatangiye kwamamara mu iyobokamana ry’u Rwanda kuva mu Ugushyingo kwa 2016 ubwo yatangizaga igikorwa cyahawe inyito yo “kumenya icyo Imana ivuga ku buzima bwawe no gukira indwara” akishyuza ubuhanuzi.

Si ubuhanuzi gusa kuko n’inyigisho ze zagarutsweho cyane. Prophet Sultan yigisha abayoboke be ko Yesu yatanze imbabazi z’iteka ryose ku byaha bakoze, ibyo bakora ubu n’ibyo bazakora mu bihe bizaza.

Prophet Sultan yavuze ko umuntu ushaka guhinyuza umuhanuzi w'Imana aba ari injiji
Umushumba w’Itorero River of Joy and Hope Ministries, Prophet Sultan Eric
Prophet Sultan mu buhanuzi bushya : Yatangiye gukoresha Instagram mu guhanurira abayoboke be
Abakoresha Instagram bakeneye ubuhanuzi bashyizwe igorora

Tanga igitekerezo