Nijeriya : Intagondwa z’abayisilamu zishe Abakirisitu 12 zishimuta n’abandi 2

Emmanuel Iliya Agiya, umusaza w’itorero rya ECWA, hamwe n’umugore we, yashimuswe ku ya 22 Mata 2020, muri Leta ya Kaduna, muri Nijeriya aho bivuwa ko abakirisitu bakomeje gutotezwa n’intagondwa z’abayisilamu.

Ikinyamakuru Morning Star kivuga ko abayoboke ba Fulani mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nijeriya bishe abakirisitu 12 kandi bashimuta abashakanye mu birori by’ubukwe bwabo bw’itorero mu bitero byabaye muri uku kwezi.

Mu mudugudu wa Tegina Kabata, mu ntara ya Shiroro, mu gihugu cya Nigeriya, abantu bagabye igitero ku rusengero aho ubukwe bwabereye ku ya 12 Mata, bashimuta abashakanye na bamwe mu bagize iryo torero nk’uko byatangajwe na Danjuma Iliya, umuturage waho.

Iliya yagize ati : "Mu gihe Pasiteri yari ayoboye ibirori by’ubukwe, abantu bateye kiliziya maze batwara abantu bose batashoboraga gutoroka inyubako y’iryo torero, harimo n’umukwe."
Muri uyu mudugudu, abakristu batanu bakaba baraguye mu bitero byahagabwe."

Ku ya 20 Mata, abandi bakristu babiri barishwe mu mudugudu wa Gidigori, muri leta ya Nigeriya, mu karere ka Kusherki, mu ntara ya Rafi, nk’uko umuturage waho James Ayuba yabitangaje. Yavuze ko bari babiri mu bakristu barindwi bishwe mu bitero by’abashumba mu minsi itanu mu ntara ya Rafi.

Abandi bakomerekejwe n’ibitero byo mu midugudu ya Madaka na Sabon Gari yo muri iyo ntara ku ya 20 na 21 Mata.

Kugeza ubu bivugwako ko abo bakirisitu bashimuswe bashobora no kuba barishwe kubera ko nta makuru mashya ari ahagaragara kugeza ubu ku birebana n’ubuzima bwabo.

Nijeriya ni kimwe mu bihugu 54 bigize Afurika, gituranye na Benin mu Burengerazuba, Tchad mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru na Kameruni mu Burasirazuba. Iki gihugu kigabanyijemo leta 36 kikaba kivuga ururimi rw’icyongereza nk’ururimi nyamukuru, aho gikunze kwibasirwa n’abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro inyuranye.

Tanga igitekerezo