Niba ari uguharanira imigisha yawe ugomba kwirwanaho- Apostle Gitwaza

Apostle Dr. Paul Gitwaza uyobora Authentic World Ministries n’itorero rya Zion temple arakangurira abakrisitu guhaguruka bakarwanira imigisha yabo, ngo kuko iyo ukomeza uvuga ko ubayeho nabi Imana ikureka ukabaho nabi, ariko iyo uvuga ko wanze kubaho nabi, Imana iguha imbaraga ukabaho neza.

Intumwa Gitwaza yagarutse kuri ibi ubwo yigisha ijambo ry’Imana rikangurira abakrisitu guhaguruka bakarwanira imigisha yabo.
Gitwaza yaboneyeho gutanga urugero rw’uko abantu bakwiriye kwitondera ibyo bavuga ngo kuko iyo ukomeza uvuga ko ubayeho nabi Imana ibikwemerera ukabaho nabi, ariko iyo uvuga ko wanze kubaho nabi ,Imana iguha imbaraga ukabaho neza. Yaboneyeho no kubibutsa kwitondera ibyo bavuga kuko akanwa kagutsindishiriza cyangwa kagatuma utsindwa.

Ati :“Iyo ukomeza uvuga ngo mbayeho nabi mbayeho nabi , Imana irabikwemerera ukabaho nabi , ariko iyo uvuga ngo nanze kubaho nabi nanze kubaho nabi , Imana iguha imbaraga ukabaho neza. Akanwa kawe kakuburanira, akanwa kawe kakugambanira ,akanwa kawe kagutsindishiriza, akanwa katuma utsindwa, biterwa nibyo ugashyizemo.”

Yabonyeho no kwifashisha ijambo riboneka muri Bibiliya , mu gitabo cyo Kubara 14:28 Babwire uti ‘Uwiteka aravuga ati : Ndahiye guhoraho kwanjye yuko ntazabura kubagirira ibyo mwavugiye mu matwi yanjye.’

Apostle Gitwaza yakomeje atanga urugero rw’umwana Yakobo akiri mu nda aho yabwiye umuvandimwe we Yesahu ko atazemera amuryamira mu buzima, simbishaka, bagakomeza kubaho barushanwirwa guhabwa umugisha kugeza ubwo Yakobo yaje kwiba Yesahu umugisha. Bityo akaba akangurira buri wese kwirwanaho agaharanira imigisha ye.

Gitwaza yanibukije ko hari abantu badashobora kugera ku migisha kubera kudaca bugufi imbere y’abayibagezaho, kuko yamaze gusobanukirwa ko muri iy’isi hari inzego Imana yashyizeho kandi iyo uzisuguye uhera hasi.

Intumwa y’Imana Gitwaza asoza avuga ko niba wifuza guharanira imigisha, hari uburyo ugomba kugenzura imivugire yawe, imigendere yawe n’imikorere yawe.

“Ntuzahura n’abamalayika mu isi , uzahura n’abantu kandi abo bantu bafite uko batekereza ,bityo wowe ugomba kwiga amayeri yo kugira ngo ubane nabo kuko uwo muntu yashyiriweho kugira ngo igihe nk’icyo umwuririreho uzabone kuva kuri urwo rwego.”

Tanga igitekerezo