Neymar da Silva yakiriye agakiza (Amafoto)

Umunya-Brazil Neymar Jr Santos ukinira Ikipe ya Paris St-Germain yo mu Bufaransa yakiriye agakiza yiyemeza gutangira inzira nshya nk’uwiyeguriye Yezu nk’Umwami we.

Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 9 Nyakanga, 2019 nibwo Neymar yasengewe nk’umuntu wakiriye Yezu Kirisitu nk’Umwami n’Umucunguzi w’ubuzima bwe.

Neymar da Silva Santos Junior yakiriye agakiza agera ikirenge mu cy’abandi bakinnyi barimo Ricardo Izecson dos Santos Leite [Kaká cyangwa Ricardo Kaká] wakunzwe cyane kubera ubunyangamugayo bwe no guca bugufi. Yafatwaga nk’umwemeramana.

Umuhanzi wo muri Afurika y’Epfo, Martin PK, abinyujije kuri Instagram ye yifurije Neymar ishya n’ihirwe mu rugendo rushya yatangiye.

Yagize ati “Kugeza igihe Isi yose izuzuzwa icyubahiro cyawe (Imana). Ikaze mu bwami bw’ubuzima budashingiye ku idini. Reka turebe ibihamya by’ibisigaye.’’

Neymar da Silva Santos Júnior [Neymar Jr] w’imyaka 27 ari mu bakinnyi bakomeye ku Isi. Afite agahigo ko kuba ariwe wahenze cyane ubwo yavaga muri FC Barcelone muri Espagne yerekeza muri PSG mu 2017.

Yaguzwe miliyoni 222 z’amayero akuraho agahigo k’Umufaransa Paul Pogba waguzwe miliyoni 89 z’ama-pound ubwo yavaga muri Juventus yo mu Butaliyani yerekeza muri Manchester yo mu Bwongereza, iyi yanayihozemo, muri Kanama 2016.

Neymar ahembwa miliyoni 45 z’amayero ku mwaka ndetse na 865,000 by’amayero ku cyumweru hataravaho imisoro.

Neymar wavukiye muri Mogi das Cruzes muri Sao Paulo, kuya 5 Gashyantare 1992, yatangiye gukina muri Santos nyuma yo gusinya amasezerano mu 2009.

Neymar yaguzwe na Barcelona muri Kamena 2013 kuri miliyoni 48.6 z’ama-pound, ikipe yatwaranye na yo ibikombe bibiri bya shampiyona ya Espagne na kimwe cya Champions League.

Rutahizamu wa Paris St Germain yakiriye agakiza
Neymar da Silva byamurenze yubika umutwe hasi

Tanga igitekerezo