Nduhungirehe na Bamporiki banenze uburyo ADEPR irimo kunyunyuza imitsi abayoboke bayo

Min. Olivier Nduhungirehe na Min. Bamporiki Edouard, basabye abanyamadini n’amatorero gushyira imbere gufasha abayoboke babo kurusha uko babasaba gutura muri ibi bihe u Rwanda rwugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko kitwa Corona.

Kuva kuwa 14 Werurwe 2020 Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo guhagarika ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus imaze kwandurwa n’abarenga ibihumbi 300 ku Isi.

Iki cyemezo cyahagaritse gusengera mu nsegero, abanyamadini banzura kunyuza inyigisho zabo kuri Televiziyo, Radio, kuri shene za Youtube ari nako bamwe bashyiraho nimero abakristo bakifashisha batanga amaturo.

Ku wa 20 Werurwe 2020, Itorero ADEPR yasohoye itangazo rifite umutwe ugira uti “Uburyo bwo kwakira amaturo muri ibi bidasanzwe”.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem rivuga ko hari ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira cya Coronavirus harimo no ‘guhagarika amateraniro y’abantu benshi’.

Rivuga ko ADEPR yatekereje uburyo butatu ‘bwo korohereza abakristo gushyigikira umurimo w’Imana’ harimo-Gukoresha uburyo bw’umudiyakoni ; gukoresha uburyo bwa konti ya Banki ya Paruwasi igahabwa abakristo ndetse no gukoresha uburyo bwa Mobile Money, Airtel Money…

Ni ibintu bitakiriwe neza n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, wavuze ko muri iki gihe u Rwanda rwugarijwe na Coronavirus, abanyamadini n’amatorero batakabibyajemo inyungu.

Yavuze ko bagashatse uko bagoboka abakristo babo batabona ikibatunga aho kugira ngo babake amaturo.

Ati “Muri iyi minsi twugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ntabwo amadini n’amatorero yari akwiriye gushaka kubyungukiramo, asaba abayoboke bayo amaturo cyangwa icya cumi. Ahubwo ayo madini yari akwiriye gushaka uburyo yafasha abayoboke bayo batakibona ikibatunga kubera Covid-19

Yunganiwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, wavuze ko iki ari igihe aho abashumba bakwiye gutekereza uko batunga intama zabo kuko ari bo bafite intege nke.

Yavuze ko imyaka ishize ari myinshi amaturo atangwa, ko abanyamadini n’amatorero bagakoze mu isanduka bakagoboka, intama zabo.

Ati “Mushumba wacu @ADEPR, muri iyi minsi idasanzwe twari dukwiye gutekereza uko abashumba batunga intama, kurusha ko intama zatunga abashumba, kuko nizo zifite intege nkeya. Mubyiteho aho mubona bishoboka, mufashe abakene bo mu itorero ryacu. Tumaze imyaka dutura mukore mu kigega.

Ubutumwa bwa Nduhungirehe na Bamporiki bwishimiwe na benshi bavuze ko iki ari igihe cyo gufashanya.

Uwitwa Hakizimana Isaac yagize ati Hon muvuze ukuri. Mu bihe nk’ibi buri wese hari ibyo aba agomba kwigomwa bityo na ADEPR niyigomwe amaturo.

“N’ubundi ibikorwa by’itorero byarahagaze sinumva ayo maturo icyo yaba atangirwa. Abakristo bakeneye gufashwa kuko ubu nta kintu barimo kwinjiza kuko batarimo gukora.”

Jean Claude Habarugira, we yagize ati “Ndemeranya namwe MinisterBamporiki. Muri ibi bihe bikomeye nibwo uruhare rw’inzego bireba (harimo n’amadini) rukwiye kugaragara mu bikorwa byo gufasha ab’intege nke.

Muhire Yves ati “Imyaka irenga 70 intama zitura, ariko abashumba nabo ntibahagaritse kurya, ndahamya ko ubu ibigega byabo birimo ubusa akaba ariyo mpamvu bakomeje gushyiraho uburyo bw’amaturo. Ubundi amaturo yari agenewe abakene n’abadafite ibyo kurya, none amadini yarabihinduye.”

Jean Claude Ndayishimiye ati “Ni byo rwose Hon. Nduhungirehe. Aya madini rwose akwiye kwiha akabanga. Bajyaga bavuga ko ari business abantu bakabikerensa none birigaragaje. Nta tandukaniro n’abacuruzi bazamura ibiciro bitwaje ibi bihe turimo.”

Ibitekerezo

  • Abakozi b’Imana bararangiye hasigaye abakozi b’idini kuko umukozi muzima bemera ari uwubaha umukuriye kuruta kubaha Imana ,ubu iri ni itegeko yari yatanze kuburyo umuyobozi wo ku rwego rwo hasi atabyubahije byaba icyaha .

  • Nyaho abanyamadini baba baduhishe pe !! Nikuriya babyumva nyine hahaha

  • Ndahamya neza ko ubwirwa yumvise ! Uwo mushumba muzamudutungire micro, agire icyabivugaho. Kuko birababaje p ! Umuntu bari kumsohora munzu, ark ngo ajye gutunga abafite imiturirwa

Tanga igitekerezo