Ndasa n’ikibuye cyatewe mu mitima y’abantu - Apostle Gitwaza asubiza abavuga ko ajya ikuzimu

Umuyobozi wa Authentic World Ministries n’itorero Zion temple Apostle Dr. Paul Gitwaza yavuze ko agatangazwa n’abamuvuga kuko abona asa n’ikibuye cyatewe mu mitima y’abantu, anasubiza abavuga ko yaba ajya ikuzimu.

Intumwa Gitwaza yagarutse kuri ibi ubwo yabazwaga ibintu bibiri byamuvuzweho bikamubabaza, abanza gusobanura ko bitamutangaza kuba avugwa cyane kuko abamuvuga batamuzi ndetse batazi iyo ava, bityo akaba abona ahubwo abona batamuvuze baba badatekereza neza.

Asubiza abamuvuga Gitwaza yagize ati : “Ntibintangaza kuko ndasa n’ikibuye kinini, ikibuye iyo ugiteye mu mazi ,amazi arazamuka. Gitwaza arasa n’ikibuye cyatewe mu mitima y’abantu ,iyo barimo birazamuka bikajya hejuru. Njye iyo bamvuga, umwanya umwe ntibintangaza kuko batazi iyo mva, ntibazi uwo ndiwe. Bagiye kubona babona haje umuntu w’inzaduka ,abo bantu nabo batagize icyo bavuga ntibaba batekereza neza.”

Agaruka kubyamuvuzweho, Gitwaza yatanze urugero rw’igihe kimwe ubwo yari yicaranye n’umugore we bavuye gusenga saa saba, umusore amuhamagara amubaza aho aherereye amusubiza ko arimo gukaraba mu maso kuko yari avuye kwigisha , uwo musore ati none ko hari inkuru zirikuvuga ko bagufatiye ku mugore w’abandi ! Amusubiza amubwira ko we avuye mu rusengero. Gitwaza ageze mu rugo umunyamakuru umwe ahamagara umugore amubwira ko umugabo amerewe nabi bamufatiye ku mugore w’abandi nuko umugore we aramubwira ati nguyu mwivugishirize turi kumwe.

Abajijwe kubivugwa yaba ajya ikuzimu, ndetse ko ubwo umugore we yari amaze kumuherekeza yagarutse mu rugo akamusanga mu isanduku ,Gitwaza yasubije aseka cyane agira ati : “Icyo naburiye imusozi cyatuma njya gushakira ikuzimu ni iki ?”
Apostle Dr. Paul Gitwaza ni umwe mu bavugabutumwa bakunze kuvugwa cyane hari mu itangazamakuru ndetse no hirya no hino, gusa akanaba umwe mubakunze kurangwa n’ukuri ndetse no guhagarara ku byo bavuze.

Tanga igitekerezo