“NJYE NIMPFA NTIMUZARIRE….” PASTERI DR.ANTOINE RUTAYISIRE

Umuvugabutumwa ukunzwe n’abatari bake Pasteri Dr.Antoine Rutayisire kuri iki cyumweru dushoje ubwo yarimo arigisha urubyiruko inyigisho zisoza ukwezi kwa cumi na kumwe aho insanganyamatsiko y’uko kwezi yari “Ububyutse” , munyigisho yigishaga yari yise “umurage w’ububyutse” niho yavugiye amagambo akomeye agira ati “nimpfa ntimuzarire….”

Uyu mugabo ufatwaho icyitegererezo nabatari bake , ubwo yigishaga inyigisho yise “umurage w’ububyutse” yeruye abwira abari bamukurikiye ko igihe azapfira cyose badakwiye kurira ahubwo bakwiye guhimbaza Imana yagize ati”eeh abantu barapfa ugasanga abantu bateranye barimo bararira ngo Antoine yapfuye , njye nimpfa ntimuzarire nzaba natashye ndangije akazi kanjye ahubwo muzakore ibiterane n’abasigaye bamenye ko Yesu akiza , bamenye Yesu twakoreraga..”

Uyu muvugabutumwa asanzwe ayoboye itorero rya Anglican ryo mugiporoso n’umwe mubagabo utazi kunyura kuruhande kandi woroheje cyane.

Tanga igitekerezo