Musenyeri Kambanda arimikwa nka Cardinal, bagenzi be babiri COVID-19 yababujije kujya i Vatican

Musenyeri Antoine Kambanda uherutse kugirwa umu-cardinal na Papa Francis, kuri uyu wa 28 Ugushyingo, arahabwa umwambaro uzajya umuranga nka Cardinal mu muhango uri bubere i Vatican.

Muri 13 baherutse kugirwa aba-cardinal, babiri ntibabashije kujya i Vatican kubera amabwiriza akomeye ibihugu byabo byashyizeho mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Abo barimo Musenyeri Cornelius Sim wa Brunei na Jose Fuerte Advincula wa Philippines. Ingofero n’impeta zibagira aba-cardinal bo bazazihabwa nyuma.

Abahabwa ubu-cardinal baraza kwambikwa ingofero itukura nk’ikimenyetso cy’uko bashobora kwitangira Kiliziya ku buryo bashobora no guhara ubuzima bwabo.

Misa iza gutangirwamo ubu-cardinal irabera muri Bazilika ya Mutagatifu Pawulo, iritabirwa n’abantu bake mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Tanga igitekerezo