Musanze : Abantu 51 bafashwe basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19

kuri iki cyumweru tariki 7 Kamena Mu Karere ka Musanze,Akagari ka Cyabararika, umudugudu wa Gasanze, ku musozi wa Cyabararika hafatiwe abantu 51 bari gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19

Amakuru Dukesha Radiyo Rwanda ishami rya Musanze (RC-Musanze) avuga ko abo basengaga basanzwe mu butayu benshi muri bo batambaye udukamunwa aba bose bakaba bahise bajyanwa kuri Polisi ya Muhoza kugira ngo bakomeze bigishwe, banibutswe ingamba zashyizweho zo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Si ubwambere ibi byumvikanye muri aka karere dore ko mu ijoro ryo kuwa 12 Gicurasi 2020, abantu 23 bari bafatiwe mu rugo rw’umuturage basenga, mu kwiregura bavugaga ko basengeraga ibyifuzo byo gukiza Coronavirus, basengera n’umugore warufite umwana urwaye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana yavuze ko ibi bijyanye n’imyumvire itari myiza, aho abantu bacyumva ko umuntu ashobora kuvurwa n’amasengesho atageze kwa muganga, agashimangira ko icyo ari ikibazo gikomeye.Yongeye kwibutsa abaturage ko Insengero zitemewe, ndetse nta muntu ukwiye kwitwaza ko atazi coronavirus bityo ko abantu barenga kuri ayo mabwiriza bakwiye gukurikiranwa.

Tanga igitekerezo