Murahishiwe : Korali abakurikiyeyesu yabateguriye iteraniro ryo gushima Imana ryahariwe inyubako

Korali Abakurikiyeyesu yo mu itorero ry’Abadiventisti b’umunsi wa karindwi rya Kacyiru, ibararikiye kwitabira iteraniro ryo gushima Imana no gutera inkunga inyubako y’urusengero rwa Kacyiru ruri kubakwa

Iryo teraniro rizabera ku rusengero rw’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi rwa Kacyiru kuwa 5/6/2021 saa munani z’amanywa.

Iri teraniro kandi rizitabirwa n’amakorari arimo Adonai family Singers, Ambassadors of Christ, Abakurikiyeyesu J. , Shalom Singers n’Ababimbuzi.
Iri teraniro muzarikurikira kandi ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube na Facebook by’Abakurikiyeyesu.

Abifuza gutera inkunga Inyubako y’itorero rya Kacyiru banyuza ubufasha bwabo kuri nimero ya konti : 406427010410163 ibarizwa muri banki y’abaturage, 673-0010505-58 ibarizwa muri Goshen na 4002200513928 ibarizwa muri Equity Bank.

Korali Abakurikiyeyesu igizwe n’abaririmbyi 35 si iya none kuko yavutse mu 1993, ikaba imaze kugira alubumu 13 z’amajwi n’indirimbo z’amashusho 8

Aho inyubako igeze yubakwa
Ishusho y'urusengero nirwuzura igaragaza ko ruzaba ruhebuje

Tanga igitekerezo