Mufti w’u Rwanda wungirije yahishuye ko bitoroshye gutangiriza Kaminuza ya Islam mu kigo cyo kwa Kadhaffi

Mu kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama ngarukamwaka y’Abasilamu mu Rwanda umwaka ushize, uwo gutangiza Kaminuza ya Islam ntiwagezweho. Ibi byatumye hatangwa ibitekerezo ko iyi Kaminuza yatangirirwa mu kigo cy’Abasilamu mu Rwanda ahazwi nko kwa Kadhaffi, gusa Mufti w’ u Rwanda wungirije agaragaza ko bitakoroha kuko iki kigo batagifiteho uburenganzira 100%.

Ibi byatangarijwe mu nama ya gatatu ngarukamwaka y’Abasilamu mu Rwanda izwi nka Multaqa iba mu gisibo gitagatifu ; Ramadhan, aho bagarukaga ku mwanzuro 16 yafashwe umwaka ushize.

Iyi mwanzuro yamuritswe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo sheikh Iyaharemye Ahmed aho yagaragaje ko hafi ya yose yagezweho nubwo hari bimwe mu bitaragerwaho.

Mu bitaragezweho harimo no gutangiza Kaminuza. Kuri uyu mwanzuro, Mukama Abbas yatanze igitekerezo cyo kuba bakwifashisha inyubako z’ikigo cy’Abasilamu mu Rwanda (Centre Islamique du Rwanda) ahazwi nko kwa Kadhaffi ndetse ko habaho no kuganira na Ambasade ya Libya bakababwira ko bifuza kuhashyira Kaminuza.

Kuri iyi ngingo, Mufti w’u Rwanda wungirije, Sheikh Nshimiyimana Saleh yagaragaje ko bigoye kuba Kaminuza ya Islam mu u Rwanda yatangirira muri kiriya kigo.

Ati”Ihuriro ry’Abasilamu mu Rwanda ; RMC ntawo rifite jambo 100% kuri ’centre culturel’, kubera ko kiriya kigo kiri mu masezerano hagati ya leta y’u Rwanda, leta ya Libiya na Emirates. Birashaba ubuvugizi bwinshi, gusa muri ayo masezerano harimo ko muri ‘board’ ya kiriya kigo hagombaga kubonekamo Abasilamu bo mu gihugu”

Ikigo cy’Abayisilamu mu Rwanda cyatashywe ku mugaragaro na Col Muamar Gaddafi ku itariki ya 17 Gicurasi mu 1985 ubwo yasuraga u Rwanda. Iki Kigo kigizwe n’amashuri n’umusigiti byose byamwitiriwe, kikaba giherereye i Nyamirambo ahanzwi nka ’Tapi rouge’

Tanga igitekerezo