Muco Adonis wahimbye ‘Nzogera ku cyo yavuze’ yashyize hanze indirimbo nshya

Umuhanzi uhimbaza Imana Muco Adonis wamamaye muri ‘Nzogera ku cyo yavuze’ yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndategereje’ ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abantu.

‘Ndategereje’ ni indirimbo Muco Adonis yakoze mu Ugushyingo 2019. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Nicolas Mucyo & David Madebeat naho amashusho atunganywa na Fleury Legend, usanzwe unakorera umuhanzi Israel Mbonyi.

Ubutumwa buyirimo bwubakiye ku magambo aboneka muri Bibiliya mu bitabo bya Habakuki 2.1, Ezekiyeli 37, Yesaya 43.18 agusha ku kubwira abantu ko nubwo bashobora kuba bari mu mwijima, umunsi uzagera bugacya.

Aganira n’itangazamakuru Muco Adonis yavuze ko yayanditse gusubiza imbaraga mu bacitse intege.

Yagize ati ‘‘Yubakiye ku butumwa bw’umuntu wiringiye ko ibihe bibi arimo bizahinduka bikaba byiza, umubabaro ugahinduka umunezero. Ni indirimbo y’ibyiringiro yo gutegereza amasezerano y’Umwami Imana.’’

Yavuze ko muri iki gihe yabonye umwanya uhagije wo kwandika ibindi bihangano kuko ‘umwanya uhari nta wagira icyo yitwaza. Byaduhaye umwanya wo kongera kwegerana n’Imana n’abantu mutaherukanaga.’

Muco Adonis yatangiye umuziki akiri umwana, aririmba muri Korali Philadelphie yo muri Guérison des Âmes yamamaye mu ndirimbo ‘Shimwa yewe Goligota’.

Impano ye yagaragaye cyane ubwo yitabiraga igitaramo cyateguwe n’umuhanzi witwa Shyaka.

Mu 2007, yaririmbye mu itsinda ryaririmbaga Country Music ryitwa The Bishops yaje gusohora album yayo mu 2008.

Mu 2010 nibwo Muco Adonis yatangije One Nation, itsinda ryamamaye cyane kubera indirimbo zirimo ‘Nzogera ku cyo yavuze’, ‘Umurwa wera’, ‘Ku bw’ubuntu bwawe’.

Uyu muhanzi yaje gutandukana na bagenzi be mu 2015, yerekeza mu Rwanda ari naho yakomereje umuziki we nk’umuhanzi wigenga.

Yakoze album zirimo ‘Rizasohora’ na ‘Urwibutso’ ari nayo iriho indirimbo ‘Ndategereje’ n’izindi nka ‘Urwibutso’ , ‘Ndi amahoro’ , ‘Urukundo ruhebuje’ n’izindi.

Ibikorwa byo gutangira umuziki ku butaka bw’u Rwanda yabikoze ku wa 26 Ugushyingo 2017 mu gitaramo yise ‘Made in Heaven’ cyabereye muri Kigali Serena Hotel.

Tanga igitekerezo